Kwamamaza

IKORANABUHANGA

Ubushinwa:Hari gukorwa Gari ya moshi izajya yitwara

Yanditswe

kuya

Ubushinwa:Hari gukorwa Gari ya moshi  izajya yitwara

Ikoranabuhunga rirakataje mu ngeri zitandukanye.Mu gihugu cy’Ubushinwa hatangijwe umushinga wo gukora Gari ya moshi itagira umushoferi.

Nubwo ama sosiyete akora imodoka ari menshi yatangaje ko ari gukora imodoka zitwara, sosiyete yitwa CRRC yagize igitekerezo inatangiza umushinga wo gukora gari ya moshi yitwara.

Iyi gari ya moshi ifite ibice bitatu bishobora gutandukanywa bitewe n’umubare w’abagenzi itwaye. Buri kizaba gifite ubushobozi bwo gutwara abantu barenga 100 kandi ifite bwo kugenda ibirometero birenga 140 ku isaha.Iki kinyabiziga kizajya kibasha no kugenda mu muhanda usanzwe wagenewe imodoka zisanzwe.

CRRC yavuze ko bajya kuzana uyu mushinga bari bagamije kurushaho koroshya ubwikorezi mu mijyi ndetse no kugabanya amafaranga akoreshwa mu kubaka imihanda yo munsi y’ubutaka.

Ubu umuhanda w’ino modoka urimo kubakwa mu mujyi wa ZHOUZHOU.

Biteganyijwe ko iyi modoka izakandagiza amapine yayo mu muhanda bwa mbere mu mwaka wa 2018.

Raoul Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza