Amanota y’abakoze ibizami bya Leta umwaka w’amashuri 2014 yatangajwe

Kuri uyu wa mbere nibwo hashyizwe ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2014, aho mu mashuri abanza abahungu aribo batsinze cyane ugereranyije n’abakobwa, naho mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye abakobwa bakarusha abahungu.

Mu mashuri abanza, abahungu baratsinze ku kigero cya 54% , naho abakobwa ni 45% mugihe mu mashuri yisumbuye abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu ku kigero cya 51% , abahungu ari 49%.

Muri rusange mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya

84% , mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye batsinda ku kigero cya 86%. Mu mashuri abanza, amanota yafatiweho ni 41, kuva kuri 42 kujyana hejuru umuntu aba yatisnzwe.Naho mu mashuri yisimbuye , hafatiwe ku manota 69, guhera kuri 69 kujyana hejuru uyafite aba yatsinzwe.

Icyakora Ikigo gishinzwe Uburezi (REB) kiraisaba abantu kutitiranya ibintu, kuko ngo kuba watsinze ntibivuga guhabwa ikigo cyangwa guhabwa amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira.

Amanota afatirwaho ku bazajya mu bigo bicumbikira abanyeshuri (Boarding Schools) azamenyekana mu minsi iri imbere.

Uburyo wabona amanota yawe : Gusura urubuga www.

reb. rw cyangwa ugakoresha telephone, ukandika icyiciro (p6 cyangwa

S3) ugakurikizaho nimero yawe, ukohereza kuri 489.

Ferdinand Maniraguha

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo