Kwamamaza

UBUZIMA

Abagabo benshi bigize ba ’Ntibindeba’ kubijyanye no kwirinda SIDA-Ubushakashatsi

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Abagabo benshi bigize ba ’Ntibindeba’ kubijyanye no kwirinda SIDA-Ubushakashatsi

Raporo nshya yavuye mu bushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) iragaragaza ko abagabo bafite ubwandu bwa Virusi ya SIDA banga gufata imiti igabanya ubukana bigatuma bagira ibyago byinshi byo kwicwa na SIDA kurusha abagore.

Ubu bushakashatsi burerekana ko hari abagabo baba badashaka kumenya ko uko ubuzima bwabo buhagaze bakirinda kwipimisha SIDA, hari abanga agakingirizo, abatinya gufata imiti igabanya ubukana n’abayifashe bakayifata nabi, kandi ngo abenshi mu bagabo banduye SIDA ntibakurikiza inama za muganga,

UNAIDS yagaragaje ko ku isi yose 1/2 cy’abagabo babana na Virusi ya SIDA ari bo batinyuka gufata imiti igabanya ubukana mu gihe ku bagore 60% by’abanduye bafata imiti igabanya ubukana.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abagabo ari bo batinda gufata icyemezo cyo gufata imiti igabanya ubukana ugasanga bajyayo ari uko bamaze kuzahazwa n’ibyuririzi.

Abagabo kandi ngo ni bo bajya bava ku miti cyangwa bakayinywa nabi ndetse ntibanakurikize gahunda yo gukurikiranwa n’abaganga, nyamara abagore bo uko biri ngo usanga bitaye ku buzima bwabo.

Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Saharan mu bagabo n’abahungu babana n’ubwandu, 20% gusa nibo babasha kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze kandi ngo mubasanga baranduye abahita bafata imiti baracyari hasi kuko ari 27% gusa by’abanduye.

Muri 2015, mu gihugu cya Afurika y’Epfo, mu Ntara ya KwaZulu-Natal, ahari umubare mwinshi w’abantu banduye SIDA, umugabo umwe gusa muri bane banduye ni we wabaga azi uko ahagaze, mu yandi magambo batatu mu bagabo bane baba baranduye batabizi.

70% by’abagabo bo muri Afurika y’Epfo bicwa na SIDA, ngo bapfa batarigeze banagerageza gufata imiti igabanya ubukana. Muri Afurika yo hagati n’iy’Uburengerazuba, 25% by’abagabo banduye SIDA gusa ni bo bafata imiti igabanya ubukana, abandi batinya kuyifata ngo hatagira abamenya ko banduye SIDA.


Abagabo benshi ngo banga gukoresha agakingirizo cyane cyane muri Afurika

Iyi raporo kuri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yagaragaje ko abagabo bakuze bakorana imibonano n’abantu batashakanye batajya baha agaciro gukoresha agakingirizo.

Ngo 90% by’abagabo bari hagati y’imyaka 55 na 49 ntibakozwa ibyo gukoresha agakingirizo. Abafite hagati y’imyaka 40 na 44, na bo ntibakunda agakingirizo kuko ngo 50% byabo ari bo bagakoresha gusa.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko abagabo bakuze baba bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’abana bakiri bato, byerekana ko mu gihe badakoresha agakingirizo bashobora kwanduza abana b’abakobwa benshi.

Ubu bushakashatsi bunerekana ko muri Afurika ubwandu bushya mu bantu bakuze bwibasira cyane abagabo ku kigero cya 60%.

Ikindi ni uko abagabo baryamana n’abandi bagabo baba bafite ibyago byo kwandura SIDA byikubye inshuro 24 ugereranyije n’abandi. Muri Australia, Europe na America, abagabo b’abatinganyi ngo bagenda bareka gukoresha agakingirizo, muri 2011-2014 abatinganyi badakoresha bavuye kuri 35% bagera kuri 41%.

Ikindi ni uko 80% bya Miliyoni 11.8 z’abantu bitera ibiyobyabwenge mu mitsi bakoresheje inshinge ni abagabo kandi ubwandu buca muri iki gikorwa burenze 25%.

Muri gereza, 90% by’abafunze ni abagabo, kandi ubwandu bugeze ku 8%, ibi na byo byerekana ko abagabo ari bo benshi banduye kuko ari na bo benshi muri za gereza.

Abahanga bakoze ubu bushakashatsi baragira inama ibihugu yo kwita cyane ku rubyiruko bakarwigisha ubuzima bw’imyororokere hakiri kare kandi abakiri bato bamenyerezwa uburyo bakwiye kwitwara imbere y’ibyago byo kwandura virusi ya SIDA.

Baragira inama kandi abatanga ubukangurambaga kuri serivisi z’ubuzima kwibanda ku bagabo ndetse bakagerageza kubasanga aho bari haba mu kazi, aho baruhukira, bakanabohereza ubutumwa kuri za telepfone bubagira inama yo kwita ku buzima bwabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza