Urushinge rumwe mu mezi 3 rugiye gusimbura ikinini cya buri munsi ku barwayi ba SIDA

5

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu minsi ishize hari ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu ashobora guterwa urushinge rumwe rufite ubushobozi bwo gufasha abafite ubwandiu bw’agakoko gatera SIDA bakamara amezi atatu batongeye gufata indi miti igabanya ubukana.

Ubusanzwe abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubukana buri munsi (ikinini kimwe). Ibi hari abo bibangamira ndetse bamwe hari nubwo bica gahunda yo kuyifata kubera kubyibagirwa hakaba n’abayihagarika batayirangije.

Mu nama yabaye kuri uyu 09 Kanama 2017, yahurije i Kigali abashakashatsi basaga 80 bibanda ku buvuzi bw’indwara ya SIDA na Hepatite, MINISANTE yatangaje ko hari ubushakashatsi buzoroshya gahunda yo gufata imiti kuburyo umuntu azajya aterwa urushinge rumwe akamara amezi atatu nta wundi muti ugabanya ubukana afashe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze muri rusange abanyarwanda basigaye bibwiriza gufata imiti batagombye kurindira ko umubiri we utakaza ubudahangarwa cyane.

Dr Ndimubanzi agaruka kuri ubu buryo bushya bwo gufata imiti igabanya ubukana yagize ati: "Hari ubundi bumenyi bugaragaza ko hari inshinge zizaza mu gihe kiri imbere umuntu wanduye azaba ashobora kwitera urushinge rumwe akamara igihe kirekire adafata imiti."

Ibi biri mu rwego rwo gufasha abarwayi ba SIDA gukomeza kubaho kandi batagowe n’ubuzima. Umuyobozi w’ishamii rishinzwe kuvura indwara ya SIDA n’ibyuririzi buyayo muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko mbere umuntu wanduye SIDA yafataga ikiyiko cyuzuye ibinini ku munsi umwe, ubu uyu munsi umuntu afata ikinini kimwe ariko akavuga ko ubu bushakashatsi bushya buzorosha uburyo bwo gufata imiti.

Ati: "Ubushakashatsi bwagaragajwe mu byumweru bike bishize herekanwe ko uburyo bushya buri gukorwaho ubushakashatsi ko umuntu ashobora kwitera urushinge rimwe mu kwezi cyangwa mu mezi atatu aho gufata ikinini buri munsi."

Uretse ibi, mu Rwanda hari gahunda iteganywa gukoreshwa mu gupima SIDA aho umuntu azajya abasha kwisuzuma ubwandu bw’agakoko gatera SIDA akoresheje ibyuma kabuhariwe mu ikoranabuhanga.

MINISANTE ivuga ko ubu buryo bwo kwisuzuma ubwandu bwa SIDA buzatuma abataragerwaho na gahunda yo kwipimisha SIDA babikora bakamenya uko bahagaze.

Iyi Minisiteri itangaza ko ubwandu bwa SIDA mu bantu bakuze mu myaka icumi ishize buri kuri 3%, umubare w’abagabo bitabira kwisiramuza nk’uburyo bugamabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA wavuye kuri 13% muri 2010 ugera kuri 30% muri 2015.

Kuva muri 2016, MINISANTE yatangije gahunda yiswe TREAT ALL igamije guha imiti umuntu wese ufite agakoko gatera SIDA mu gihe mbere iyi miti yahabwaga abamaze gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri ku kigero runaka.

Kuri ubu, ibitaro bya Leta bisaga 510 bisuzuma SIDA bikanatanga inama ku buzima.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. ni vyiza
    none urwo rushingi harimwo umiti umeze gute .
    wibuke les origines za sida ???iyo yaje iva ningene abantu bayanduye .
    murakoze .

  2. ni vyiza
    none urwo rushingi harimwo umiti umeze gute .
    wibuke les origines za sida ???iyo yaje iva ningene abantu bayanduye .
    murakoze .

Tanga Igitekerezo