Kwamamaza

UBUZIMA

Intagamburuzwa zahagurukiye kurwanya SIDA n’ihohoterwa zihereye ku butaka butagatifu

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Intagamburuzwa zahagurukiye kurwanya SIDA n’ihohoterwa zihereye ku butaka butagatifu

Ihuriro ry’intore z’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza (Intagamburuzwa) bahagurukiye kurwanya SIDA n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abagore n’abakobwa bahera ku butaka butagatifu bw’i Kibeho.

Ku itariki 12 na 13 Ukuboza, nibwo ihuriro ry’intore z’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda bakoze igikorwa cyo gukangurira abaturage kwirinda SIDA no guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Kibeho, Akagari ka Kibeho mu mudugudu wa Sinayi ari na wo ubarizwamo ubutaka bufatwa nk’ubutagatifu kubera amabonerwa yahabereye.

Muri iki gikorwa, Umuryango w’abakora ibikorwa by’ubwitange mu buzima bitangiye gusuzuma SIDA ababyifuza ku buntu aho basuzumye abantu 218 bakabagira inama zijyanye n’uko ubuzima bwabo buhagaze. Mu ijanisha aba bakorerabushake bakoze, basanze 98,2% by’abo bapimye ari bazima mu gihe 1,8% ari bo bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Intagamburuzwa ku rwego rw’igihugu, Akimana Jeannette, yabwiye itangazamakuru ko Intagamburuzwa zahisemo kujya gukorera i Nyaruguru kuko ari hamwe mu hantu ubusanzwe hagoye kugera bakaba barashakaga kubagezaho ubutumwa mu buryo bwihariye ku bijyanye no kwirinda SIDA no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Akimana yatubwiye ko abo basanze bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA babagiriye inama z’uburyo bakwiye kwitwara kugirango badakomeza kwiyongerera ubwandu cyangwa bakanduza abakiri bazima.

Umuyobozi w’umurenge wa Kibeho ,Rudasingwa Aphrodis, yatangaje ko bishimiye iki gikorwa avuga ko bacyitezemo umusaruro ufatika kuko ngo mu Murenge wa Kibeho haracyagaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina nubwo ngo bidakabije.

Yagize ati: “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu murenge wa Kibeho ntabwo rihari cyane ariko nanone ntitwavuga ko tutajya twakira ibibazo nk’ibyongibyo. Birahari ariko bitari byinshi, ubutumwa nk’ubungubu usanga bugera ku bantu benshi cyane kuko buriya abageze hano barajyana ubutumwa ku bandi.”

Yagarutse ku kibazo cy’abana baterwa inda imburagihe bikabaviramo kuva mu mashuri avuga ko n’i Kibeho iki kibazo gihari anavuga ko hari ikibazo cyuko hari ababyeyi bahishira ihohoterwa abana babo bakorerwa.

Ati: “Ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri batoya kirahari, mu byukuri hari ibyo tumenya ariko hari n’ibihishwa n’imiryango kuko abantu batarasobanukirwa n’ibibi byo guhishira abantu batera inda abana.”

Gusa ngo bakomeza gukora ubukangurambaga no gukurikirana abana bamenyekanye ko batewe inda imburagihe, ababateye inda na bo ngo barakurikiranwa hagakomeza no gukorwa ubukangurambaga mu baturage no mu mashuri.

Rudasingwa yatubwiye ko ubu hari abana babiri batewe inda bakava mu ishuri bakaba barimo kubakurikirana kugirango babashe kubaba hafi muri ibyo bibazo byahungabanyije ubuzima bwabo kugirango babashe kubivamo neza bakomeze amashuri kandi ngo n’ababateye inda barimo gukurikiranwa n’ubutabera.


Abaturage basuzumwe Virusi itera SIDA ku bushake

Hari abadatinya kugaragaza ko bahohoterwa.

Umwe mu bo twaganiriye utifuje gutangaza izina rye n’amafoto mu itangazamakuru yatubwiye ko yatewe inda yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye afite imyaka 14 y’amavuko. Iyo nda ngo yayitewe n’umwana w’umunyeshuri na we bigaga mu kigo kimwe.

Ngo byaramuhungabanyije ariko ubu arishimira ko yasubiye mu ishuri nubwo byamudindije, ubu yakoze ikizamini cya Leta cy’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kandi ngo yizeye kugitsinda agakomeza kwiga nubwo ubu yakagombye kuba arangije umwaka wa gatanu w’ayisumbuye. Aragira inama abakobwa kwifata akanabwira ababyaye bakiri bato gusubira kwiga kuko ngo nyuma yo kubyara ubuzima bugomba gukomeza.

Undi witwa Uwamariya Francoise ukomoka mu Kagari ka Nyange mu mudugudu wa Kigona na we yatangarije itangazamakuru ko ahohoterwa n’abanyamuryango be barimo Nyina na Nyina wabo bamuziza kuba yaraguze isambu n’umuntu bafata nk’umwanzi wabo.

Ati: ”Bamaze kunkubita gatatu nubu mpetse ibisebe (yabitweretse) bambujije amahoro, barankubise bankubitira n’umwana wanjye ndamuvuza ngera no mu bitaro bikuru by’I Kanombe,..”

Uyu mugore avuga ko ikibazo cye gishingiye ku kuba yaraguze isambu n’umwe mu bavukana na nyina kandi Nyina atarabishakaga kuko uwo wagurishije isambu yari amaze igihe ayiburana na Nyina wa Uwamariya ariko aza gutsindwa. Uwamariya rero, ngo abanyamuryango be bamuziza kuba yaraguze isambu n’umuntu wagiranye amakimbirane na nyina bapfa iyo sambu.

Umuyobozi w’umurenge yatubwiye ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa ndetse yanakigejeje k’uwari uhagarariye Polisi muri iki gikorwa bose batanga icyizere ko Uwamariya azahabwa ubutabera.


Uwamariya yagaragaje ko ahohoterwa n’abanyamuryango be.

Amasengesho yo ku butaka butagatifu ngo hari abo atarahindura imitima n’imico.

Umuyobozi w’umurenge yatubwiye ko nubwo baturiye ubutaka butagatifu buvugirwaho amasengesho menshi n’abantu baturutse amahanga yose, ngo hari abatabiha agaciro ndetse ntibahindurwe na byo bikanatuma bahohotera abagore babo cyangwa abana.

Ati: ”Abantu bakora ihohoterwa usanga batanasenga kuko umuntu usenga wemera Imana ntakeneye kubwirizwa kudakubita umugore, ahubwo abantu bahohotera abagore n’abana usanga badasenga, ahubwo bibera mu kunywa ibiyobyabwenge,....”

Gitifu Rudasingwa yatangaje ko nubwo hari abagifite ingeso yo guhohotera abandi, ngo biteguye gukorana uko bishoboka n’amadini kandi na bo bagakomeza gukora ibishoboka byose kugirango ihohoterwa iryo ari ryo ryose ricike burundu.

Mu minsi iri imbere Intagamburuzwa ku bufatanye n’inama y’igihugu y’urubyiruko batewe inkunga na Plan International zizakomereza ibikorwa byo kwita ku buzima mu turere twa Gisagara, Kayonza, Kirehe n’ahandi. Mu minsi ishize nabwo izi ntore zakoze igikorwa cyo gusiramura abagabo babyifuza ku buntu mu karere ka Nyanza.



Abatuye i Kibeho bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi


Gitifu w’umurenge wa Kibeho yavuze ko yanyuzwe n’ubutumwa bwatangiwe muri ibi bikorwa



Basuzumwe Virusi ya SIDA banahabwa inama zijyanye n’ibisubizo byabo

Akimana Jeannette ni we wari uhagarariye Intagamburuzwa muri ibi bikorwa.


Intagamburuzwa ziyemeje guhigura umuhigo wo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda


Umuryango w’abakorerabushake mu buzima witeguye kuzenguruka igihugu mu bikorwa byo kwita kuri rubanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza