Mubyeyi dore ibintu ukwiye kwibandaho kurya mugihe ufite umwana wonsa

Nikenshi umubyeyi ufite umwana w’uruhinja yonsa aba ahangayikishijwe nibyo yarya kugirango bombi bakomeze kugira ubuzima bwiza. Kugira ngo ibi ubigereho rero hari ibintu 3 ushobora kwibandaho aribyo ibi bikurikira:

1. Amafi yifitemo acide gras polyinsaturé oméga-3 yitwa DHA, ifasha ubwonko bw’umwana gukora neza igafasha n’umubyeyi kugabanya guhangayika.

2. Imbogan’ibishyimbo
Acide folique ni ingenzi cyane ku mugore utwite kuko irinda umwana uri mu nda kuba yagira ibibazo mu mikurire ye niyo mpamvu iyo umugore amaze kubyara agomba kurya imboga rwatsi nyinshi nka (epinard,dodo) hamwe nibishyimbo kuko muri ibi biribwa iriya acide ayisangamo.

3. Amazi n’amata
Kunywa amata ku mugore wonsa ntago bimufasha kubona amashereka ahubwo bimwongerera calcium mu mubiri,intungamubiri umubyeyi wonsa aba akeneye cyane kandi bigakomeza kumutera imbaraga mu mubiri ,kunywa amazi nabyo bituma ahorana amazi nkenerwa mu mubiri we cyane ko iyo ari konsa atakaza amazi bityo bigatuma umubiri ugumana igipimo nyacyo cy’amazi bikarinda (desydratation).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo