Kwamamaza

UBUZIMA

Perezida Kagame yahishuye uko yafashijwe n’Inyabarasanya ku rugamba

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Perezida  Kagame yahishuye uko yafashijwe n’Inyabarasanya ku rugamba

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahishuye uko yifashishije icyatsi kizwi ku izina ry’Inyabarasanya akiyomora igihe yarari ku rugamba nyuma yo kumva kuri radiyo Rwanda ko icyo cyatsi cyomora.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umunyarwanda uba muri leta zunze ubumwe za Amerika Dr Niyikiza Clet , ukora bu bigo bitunganya imiti yagaragaje icyatsi ko cyitwa Inyabarasanya kirimo umuti uvura kandi ko n’Abanyarwanda bakifashishaga.

Yavuze ko umwami Rwabugiri ariwe watangiye kugiha agaciro kuko intambara nyinshi yarwanye ingabo ze aricyo zivurishaga.

Aha niho Perezida Kagame yahereye avuga ko abanyarwanda bakwiye kwiga ariko ibyo bize bakanabishyira mu ngiro kuko ariyo ssoko y’ubumenyi buhamye, yavuze ko nawe yakifashishije kikamuvura ubwo yarari ku rugamba muri Uganda .

Ati :”Inyabarasanya tukiri bato byari nko muri 1968 numvaga radio buriya, radio Rwanda hari ikiganiro bagiraga n’ubu wenda kiracyabaho kitwaga “Waruziko” bavugaga ibintu byinshi. Numva waruziko nibwo numvise bavuga inyabarasanya bavuga ukuntu yomora iyo umuntu yakomeretse hanyuma nza kubwira Clet tuganira uko nayigergeje muri 1983 turi mu ntambara y’Ubugande hanyuma Clet aza kumpa amakuru , ibyo nta n’ubwo nari narabikurikiey, kubera ko nari nabyumvise muri 1968 yaje kungirira akamraro muri 1983 hari n’ibindi ngirango ipapayi nayo ikibabi cyayo nacyo kiromora nabyo nabyumvise muri waruziko.”

Perezida Kagame kandi yanavuze ko yabwiye Dr Clet ngo azakore ubushakashatsei ku gikero ati :” iyo ugifashe ukakijugunya kigwa hasi kikureba!!! Nabwiraga Clet nti hagomba kuba harimo ka GPS ndamubwira nti nabyo azakurikirane arebe narabimubwiye arabyibuka. Sinzi aho ugeze!!”

Dr Niyikiza Clet yahise abwira Perezida ko ubushakashatsi abugeze kure ati :”Nagirango mbwire Nyakubahwa ko turimo turabikurikirana ndetse ahubwo hari ibyuma bihambaye dukoresha hariya nabonye na hano bihari tuzaza tubikurikiranire ahangaha.”


Dr Niyikiza Clet

Yavuze ko bimwe mu bisubizo batangiye kubibona ariko ngo biracyari ibanga azabivuga babirangije

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza