Ruhango: Abitabiriye ingando y’abaguides biyemeje guca ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

1

Urubyiruko rwitabiriye ingando yateguwe n’umuryango w’abaguides mu Rwanda baravuga ko bagiye gukoresha ubumenyi n’inyigisho bayiherewemo bagahangana n’ikibazo cy’ihohoterwa ry’uburyo bwose no guhangana n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Iyi ngando yaberaga mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana kuva kuwa 07 kugeza 10 Kanama 2017.

Ni ingando yateguwe n’Umuryango w’abaguide udaharanira inyungu. Uyu muryango uharanira guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa no kumufasha kwigira, kumuha ubumenyi bumufasha kwigira no kwiteza imbere mu buzima bwe bwa buri munsi.

Iyi ngando yahuje abaguides 200 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 13 kugera kuri 25, buri mwana akaba yarahabwaga inyigisho hakurikijwe icyiciro cy’imyaka arimo.

Iyi ngando yari ifite insanganyamatsiko igira iti:"Twunge ubumwe dufatanye tuzamurane" yari ifite intego yo gufasha abana bayobora abandi mu matsinda (cheftaines d’unite) hirya no hino bakabasha kubona ubumenyi bubafasha kuyobora abandi neza.

Aba bana bahawe amahugurwa mu bintu byinshi bitandukanye harimo:Leadership( ubuyobozi), Free being me (kwigirira icyizere), Stop the violance ( kurwanya ihohoterwa), First Aid (ubutabazi bw’ibanze), Guidism (uburezi bwa kiguide)

Abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n’iz’uyu muryango bitabiriye umuhango wo gusoza iyi ngando mu butumnwa bwabo bagiye bashimira umuryango w’abaguides uruhare ugira mu guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa bamufasha gutegura ejo hazaza ndetse banashimira abana bitabiriye iyi ngando ndetse babashishikariza kuzajya gusangiza abandi ibyo bigiye muri iyi ngando haba mu midugudu batuyemo ndetse no mu mashuri aho biga.

Abagize urubyiruko rwitabiriye iyi ngando baturutse mu turere dutandukanye bavuze ko bungutse byinshi mu gihe bamaze muri iyi ngando cyane nko mu birebana na Leadership.

Mu mihigo bakuye hano bavuze ko biteguye gufatanya n’abandi baguides bose mu kurwanya ihohoterwa rikigaragara mu turere tumwe na tumwe no guhangana n’abishora mu biyobyabwenge.

Uwera Benimana Gilberthe wari umuhuzabikorwa w’iyi ngando yavuze ko bayiteguye kugirango bahurize hamwe abaguides barusheho kumenyana ndetse no kwigishwa byinshi bari hamwe hanyuma bakazajya kubisangiza abandi nibasubira iwabo cyangwa se ku mashuri bigaho.

Umuryango w’abaguides ntabwo ugizwe n’abana gusa kuko hari abaguides bakuze akaba ari nabo bafasha abana bakiri bato babatoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Iyi ngando kandi yari yitabiriwe n’abaguides baturutse mu gihugu cy’ubwongereza akaba ari na bo bigishaga abana ibintu bitandukanye harimo ubutabazi bw’ibanze.


Umulisa Pascaline,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abaguide mu Rwanda


Gakwerere Daniel, uhagarariya NYC mu karere ka Ruhango akaba anakuriye BDF


Abijuru Angelique uhagarariye imikoranire myiza hagati y’abapolisi n’abaturage
umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana
Aumonier w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu Padiri Leonard



Isengesho,amahame,n’amategeko ya kiguide
Iradukunda Bonne Esperance umuguide wo mu karere ka Gicumbi

Uwera Benimana Gilberthe umuhuzabikorwa w’ingando

abaguides bo mu bwongereza (GOLD TEAM)

Abaguide bahuguwe bahawe badges zerekana ko ubahawe amahugurwa bagahinduka abacheftaines


Abaguides bakinnye imikino itandukanye yerekana ibyo bigiye mu ngando

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo