Urubyiruko rwishimira ko ubwoko bwaciwe mu Rwanda

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bamwe mu rubyiruko bavuga ko bishimira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igihugu cyabahaye umurage mwiza wo kubaho nta wubazwa ubwoko, kandi ngo bakibona mu iterambere ry’igihugu ntawusigaye.

Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isobanuye kuzirikana ibihe by’icuraburindi byaranze igatwara abasaga 1,000,000 bazira uko baremwe. Ubu imyaka 30 irashize ayo mahano ya Jenoside ahagaritswe, ubuyobozi bukaba burajwe ishinga n’iterambere ry’abarutuye.

Abari urubyiruko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa mu myaka yayibanjirije uburenganzira bwabo bwarakandamijwe, ubwoko bubarizwa mu irangamuntu, guhabwa amahirwe mu ishuri, mu kazi, n’ibindi byasabaga kubanza kuvuga icyo uricyo cyangwa aho ukomoka, n’ibindi bitandukanye.

Bizimungu Evode warokotse Jenoside utuye mu murenge wa Masaka agira ati “Mu mashuri abanza bajyaga batubwira ngo Abahutu nibahaguruke mu ishuri, abatutsi nibagaruke, n’Abatwa niba bahari nabo bahagruke. Byahoraga gutyo, iyo wavaga mu ishuri rimwe ugiye mu rindi iteka bagombaga kumenya ubwoko bwawe.”

Nyuma ya Jenoside, abenshi bavutse basanga nta miryango ariko nibura bishimira ko bavutse mu gihugu cyavuyemo ubuzima buzima nubwo gifite amateka ashaririye.

Bavuga ko bashimira leta y’u Rwanda kuba barize ndetse bakomeje kwiga ntawubazwa ubwoko akomokamo, bakaba bakomeje kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Iyi myaka 30 ni igisobanuro cy’umutekano, amahoro. iterambere rirambye, no kwishyira ukizana ku muturage udahigwa kubera ubwoko akaryama nta bwoba kandi mu bice byose by’igihugu. Ngiyi impamvu nziza yo Kwibuka no guha agaciro Abatutsi basaga 1,000,000 bambuwe ubuzima.

Mu cyerekezo cy’igihugu, urubyiruko ubu rwitwa imbaraga z’icyizere, nkuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabigarutseho mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, tariki ya 07 Mata 2024.

Yagize ati “Urubyiruko rufite ubushobozi bwo kubaka no kugarurira igihugu icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umurimo wacu ni ukubaha urubuga n’ibikenewe byose kugira ngo bace uwo murunga w’amateka mabi kandi barabikora. Hari ¾ by’Abanyarwanda bari hasi y’imyaka 35 y’amavuko, ntibazi Jenoside, abandi bo ntibari bakanavutse. Urubyiruko rwacu nibo barinzi b’ejo hazaza, ni umusingi w’ubumwe bwacu kandi bafite imyumvire itandukanye n’ibisekuru byababanjirije.”

U Rwanda n’inshuti zarwo baribuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ariko hanazirikanwa ko kongera kubaho ku Rwanda ari ubutwari, kubaho mu iterambere, kwishyira ukizana, imibereho myiza, ubuzima buzima, uburezi bufite ireme, ikoranabuhanga n’irindi terambere ritandukanye.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:31 pm, Apr 16, 2024
temperature icon 22°C
moderate rain
Humidity 83 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:57 am
Sunset Sunset: 6:01 pm

Inkuru Zikunzwe