U Rwanda ntiruzongera igihe ntarengwa cyo gukuraho ubuhunzi ku banyarwanda

Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza avuga ko igihe cyahawe impunzi z’abanyarwanda ngo zitahe kitazongerwa n’ubwo kibura iminsi itagera no kuri 60 ngo zamburwe icyemezo cy’ubuhunzi.

Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda izarangira tariki ya 31 Ukuboza uyu mwaka, bivuze ko habura 54 gusa ngo impunzi z’u Rwanda zahungiye mu bindi bihugu zitakaze uburenganzira bwo kwitwa impunzi.

Kuva hafatwa iki cyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda hashize imyaka 7 kuko byatangiye mu mwaka wa 2011. Ubu guhera tariki ya 31 ukubaza uyu mwaka nta munyarwanda uzaba akitwa impunzi kuko bazamburwa ubu burenganzira.

Rwahama Jean Claude ushinzwe impunzi muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza avuga ko icyemezo kizaba ntakuka batazigera bongera igihe n’ubwo habura iminsi micye kikagera.

Mu kiganiro yagiriye kuri radio flash yagize ati :”Kongera umwaka mu by’ukuri ndumva atari wo muti kuko nk’uko twigeze kubivuga hagiye hongerwa igihe, byagombaga gutangira mu mwaka wa 2011 birimurwa bijya 2012, birimurwa bishyirwa muri 2013, birimurwa bijya muri 2016 nabwo birimurwa bijya muri 2017, turibaza ko kongera igihe atariwo muti.”

Rwahama avuga ko ibyo Leta y’u Rwanda yagombaga gukora yabikoze ati :”Twebwe nka Leta y’u Rwanda icyo twagombaga gukora twaragikoze, icya mbere kwari ukubagezaho amakuru nyayo y’uburyo igihugu cyabo gihaganze mu nzego zitanduknaye kugirango babimenye bibafashe gufata icyemezo kuko abenshi bari bagifite mu mitwe yabo isura y’u Rwanda rwo mu 1994.”

Rwahama ariko avuga ko gutahuka ari ubushake ariko ko utazabikora azirengera ingaruka zizamubaho kuko atazaba ari impunzi.

Ati :”Gutahuka ni ubushake ntawe uhatirwa gutaha, ni ukuvuga ngo utabishatse ubwo ni icyemezo cye ubwo azanirengera ingaruka zishobora kumubaho kuko ngirango mwagiye mubikurikirana hari abanyarwanda bagiye birukanwa mu bihugu bitandukanye bitewe n’uko bari bari muri ibyo bihugu mu buryo butewe n’amategeko.

Ubundi iyo uri impunzi uba ujyengwa n’amategeko mpuzamahanga, niyo mpamvu iyo HCR yakuvanyeho amaboko rero cya gihugu cyari kigucumbikiye kirakubaza ngo uri hano nka nde?”

Rwahama avuga ko uzarenza iki gihe azafatwa nk’umuntu wanze kumvira amabwiriza n’igihe yahawe n’inzego zitandukanye zirimo igihugu cyamucumbikiye ndetse n’igihugu cye cy’u Rwanda gusa ngo n’ubundi u Rwanda nk’igihugu cye naza cyizamwakira.

Ubu bukangurambaga Rwahama avuga ko butareba impunzi ziri mu nkambi runaka gusa ahubwo ngo bureba impunzi zose z’abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye cyane cyane iby’Afurika kuko ari zo zibayeho nabi.

Impunzi z’u Rwanda zagaragaje ko zifite impamvu zo kwigumira mu bihugu bibacumbikiye nk’abashakanye n’abenegihugu bacyo, abafite ubucuruzi bwifashe neza, n’izindi mpamvu zitandukanye.

Aba Rwahama avuga ko u Rwanda ruzabafasha kubona ibyangombwa byo kubituramo batitwa impunzi.

Uyu muyobozi avuga ko abanyarwanda batashye bakurikiranwa bagahabwa ibyo abandi banyarwanda bahabwa ndetse bakanafashwa gutangira ubuzima bushya kandi ngo baranasurwa hakarebwa ubuzima babayemo.

Leta y’u Rwanda niyo ishakira ibyangombwa by’inzira abifuje gutaha kandi ikabibashyikiriza aho bari ndetse bakanahabwa uburyo bwo gutaha kugeza bageze aho bakomoka.

Muri ino minsi abatahuka babona amafaranga, umuntu mukuru akabona amadolari y’amerika 250 (amafaranga y’u Rwanda asaga 202, 500) umwana akabona amadolari 150 (asaga121,500).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo