Kwamamaza

Imikino

Margaret Kenyatta na Jeannette Kagame baziruka muri Kigali Peace Marathon

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Margaret Kenyatta na Jeannette Kagame baziruka muri Kigali Peace Marathon

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017, Madame wa Perezida wa Kenya, Margaret Gakuo Kenyatta yatangaje ko azifatanya na Madame Jeannette Kagame muri Kigali International Peace Marathon.

Iyi Kigali International Peace Marathon biteganijwe ko izabera i Kigali ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi 2017.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Madame Margaret Kenyatta nibwo yemeje ko azifatanya na Madame Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w’u Rwanda muri aya masiganwa ku maguru azabera I Kigali .

Mu gihe kitarambiranye Jeannette Kagame nawe yahise yandika kuri twitter ko yiteguye kwakira mugenzi we Margaret Kenyatta bakazifatanya muri iyi marato y’amahoro iteganyijwe I Kigali.

Ibirometero birindwi nibyo Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta n’abazifatanya nabo muri iyi marato baziruka mu buryo bwo kwishimisha(run for fun).

Muri Werurwe 2016 Margaret Kenyatta na Jeannette Kagame, na bwo bifatanije mu isiganwa ku maguru ryabereye i Nairobi mu Murwa mukuru wa Kenya.

Iryo siganwa bifatanijemo ryitwaga ‘Beyond Zero Campaign’ rikaba ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza