"Mubyo twajuririye Gukina nta mufana byo ntibirimo" Olivier Gakwaya umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko yamaze kujurira ku bihano yahawe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa kubera imvururu zakurikiye umukino wayo na As Kigali.

Olivier Gakwaya umunyamabanga wa Rayon Sports yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa 30 Mata aribwo yajuririye ibihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kubera ibyabaye ku mukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports kuwa 20 Mata 2014.

Aba bagabo bombi bari bahagaritswe imyaka ibiri

Rayon Sports ikaba igomba gukina umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona nta mufana n’umwe uri mu kibuga. Uyu mukino uzayihuza n’ ikipe ya Musanze Fc, ukaba washyizwe ku kibuga cyo ku Mumena. Olivier Gakwaya akaba yatangaje ko mubyo bajuririye iki gihano kitarimo, “Umukino aho bazawushyira hose tuzawukina, upfa kubera rimwe n’abo duhanganye”.Olivier Gakwaya

Kugirango ikipe ya Rayon Sport itware igikombe cya Shampiyona, ni uko mukeba wayo APR FC yanganya cyangwa igatsindwa umukino wayo na As Muhanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo