Kwamamaza

Imikino yo muRwanda

Nyuma yo kunganya na APR FC, Amagaju yajuririye ikarita itukura yahawe umukinnyi wayo

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Nyuma yo kunganya na APR FC, Amagaju yajuririye ikarita  itukura yahawe umukinnyi wayo

Nyuma yo kunganya na APR FC igitego 1 kuri 1 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Amagaju yahise ijuririra ikarita y’umutuku yahawe umukinnyi wayo Yumba Kayite.

Ni ikarita yahawe ku munota wa 67, azira ahanini ikosa yari akoreye kuri Nshuti Innocent ndetse agasa nushaka kumukubita, hari mumvururu zatumye abakinnyi b’amakipe yombi basa nabashyamirana.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa iyi kipe yandikiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, iyi kipe irasaba ko ikarita yahawe umukinnyi wabo ko yayihanagurwaho ngo kuko abakinnyi b’ikipe ya APR FC ari bo bamwiyenjejeho ndetse ngo bakanamukubita ariko abasifuzi bakabyirengagiza.

Bifuza ko yahita anasubizwa uburenganzira bwe akaba yanakina umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa Kane.

Ikipe ya Amagaju ikaba isaba FERWAFA ko yakemura iki kibazo hifashishijwe amashusho yafashwe kuri uwo mukino kuko wari urimo kunyura kuri televiziyo ya Azam nk’uko babigaragaza mu ibaruwa yabo.

Igihe FERWAFA yakwemeza ko iyi karita ikurwaho byaba bisobanuye ko uyu musore azakina umukino wo kwishyura uteganyijwe ku munsi wo kuwa Kane.

Ibaruwa ikipe ya Amagaju yandikiye FERWAFA

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza