CHAN2018: 11 b’Amavubi Hey ashobora kwitabaza ku mukino wa Uganda

1

Nta masaha 24 asigaye ngo Amavubi y’u Rwanda acakirane n’Imisambi ya Uganda mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN2018 izabera muri Kenya, aho umusore wa Rayon Sports Niyonzima Olivier Sefu ashobora kwisanga muri 11 bagomba kuzabanza mu kibuga.

Ni abaosore bagera kuri 18 bari hariya muri Uganda bagomba kwitabazwa kuri uyu mukino, ukongeraho n’umuzamu Bakame utazakina uyu mukino bitewe n’amakarita 2 y’imihondo yabonye ku mukino wa Tanzania ariko akaba yarajyanye n’ikipe.

Ni umukino uteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017 saa Kumi za Uganda bikazaba ari saa Cyenda za hano mu Rwanda i Kigali.

Uyu mukino uzabera ku kibuga cya St Mary’s Kitende, ni mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 19 Kanama 2017 hano mu Rwanda, igihugu kizabona intsinzi muri iyi mikino 2 nicyo kizahita kibona itike ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha.

Dukuriije amakuru aturuka muri Uganda aho iyi kipe ibarizwa kugeza kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Kanama, ndetse n’uko yari yakoze imyitozo hano mu Rwanda, mu busesenguzi bwacu twaguteguriye abakinnyi 11 bashobora kubanzamo kuri uyu mukino, aho Sefu ashobora kwisanga yabanje mu kibuga.

Umuzamu: Nzarora Marcel

Ba myugariro: Manzi Thierry, Nsabimana Aimable na Rucogoza Aimabe Mambo

Abakina hagati: Imanishimwe Emmanuel, Iradukunda Eric Radu, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihadi na Niyonzima Olivier Sefu.

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio na Mubumbyi Bernabeu.

Abasimbura

Kimenyi Yves, Kayumba Soteri, Bishira Latif, Amran Nshimiyimana, Biramahire Abbedy, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Muhire Kevin

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo