Kwamamaza

IMIKINO

APR FC inganije na Musanze iguma ku mwanya wa gatatu

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
APR FC inganije na  Musanze iguma ku mwanya wa gatatu

APR FC yari yakiriye ikipe ya Musanze birangira amakipe yombi anganije 1-1 bituma APR iguma ku mwanya wa gatatu irushwa amanota 3 na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda.

Shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa 10, ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Musanze kuri Stade ya Kigali umukino urangiye amakipe yose anganya igitego 1-1, igitego cya APR FC cyabonetse ku munota 52’ w’umukino gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana mu gihe icya Musanze cyabonetse ku munota wa 87’ w’umukino gitsinzwe na Wai Yeka kuri penaliti.

Umukino waranzwe no gusatira cyane ku ikipe ya APR FC ariko ntibyabujije igice cya mbere kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye APF igaragaza ko ishaka intsinzi byaje kuyihira ku munota wa 52’ ibona igitego cyatsinzwe na Muhadjiri,

Ikipe ya Musanze ntiyaciwe intege n’igitego cya APR FC kuko ku munota wa 87’ ikipe ya Musanze ibona igitego cyo kwishyura kuri Penaliti yatsinzwe neza na Wai Yeka ku ikosa ry’umuzamu, Ntaribi

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve (C), Nsabimana Aimable, Martin Fabrice Twizeyimana, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana, Djihad Bizimana, Nshuti Innocent na Sekamana Maxime.

Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Hakizimana Francois, Mwiseneza Daniel, Munyakazi Youssuf, Peter Otema (C), Niyonkuru Ramadhan, Wai Yeka, Mudeyi Suleiman na Hakizimana Djaphet.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza