Kwamamaza

IMIKINO

APR FC yerekanye abakinnyi bashya 4 barimo Ally na Usengimana

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
APR FC yerekanye abakinnyi bashya 4 barimo Ally na Usengimana

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umutoza mushya uturutse muri Serbia, iyi kipe yerekanye abakinnyi bashya igiye kwifashisha mu gace ka kabiri ka Azam Rwanda Premiere League.

Mu bakinnyi bashya binjiye muri iyi kipe harimo rutahizamu, Usengimana Dany wavuye mu Tersana SC yo mu Misiri yari yagiyemo nyuma yo kunanirwa kumvikana n’ikipe ya APR FC yamwifuzaga ubwo yari atandukanye n’ikipe ya Singda United yo muri Tanzania.

APR FC yagaruye kandi rutahizamu wayo wari wayivuyemo umwaka ushize, Nshuti Innocent akajya gukina muri Tunisiya ariko ntibigende neza.

Umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe ya AS Kigali ukina hagati mu kibuga, Ally Niyonzima nawe yamaze gusinyira ikipe ya APR FC.

Nyuma yo kubura ba myugariro bayo ngenderwaho bagiye ku mugabane w’i Burayi, ikipe ya APR FC yazanye myugariro Niragira Ramadhan wari usanzwe akinira ikipe ya Atlético Olympic Football Club y’i Burundi.

Kuri uyu wa gatanu, ubwo berekanaga umutoza mushya ndetse n’abakinnyi baguzwe, umutoza Zlatko Krmpotić yijeje ubuyobozi bwa APR FC kuzayigeza mu matsinda ya CAF.

APR FC izanye umutoza mushya ndetse n’abakinnyi kugira ngo ikomeze urugamba rwo kwegukana shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premiere League) dore ko iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34, ikurikiwe na Mukura Victory Sports ifite 33 mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 31.

Zlatko Krmpotić azatoza umukino we wa mbere kuwa 19 Gashyantare 2019 mu mikino yo kwishyura ya Azam Rwanda Premiere League, aho bazacakirana n’ikipe y’Amagaju i Nyamagabe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza