Kwamamaza

IMIKINO

Abazitabira tour du Rwanda bazagira amahirwe yo kubona imashini ivanga amarange menshi ya Ameki Color

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abazitabira tour du Rwanda bazagira amahirwe yo kubona  imashini ivanga amarange menshi ya Ameki Color

Uruganda rukora amarangi n’ibikoresho byo mu nzu rwa Ameki Color ruri gutera inkunga tour du Rwanda rutangaza ko muri iki gihe cy’iri siganwa abanyarwanda rubahishiye imashini yavuye mu Budage ivanga amarangi menshi icyarimwe ndetse n’ibigega bimara imyaka irenga 35.

Ameki Color isanzwe ari umuterankunga w’iri rushanwa riri muyahuruza imbaga mu Rwanda rizenguruka u Rwanda ku magare. Uyu mwaka nabwo Ameki Color ikaba yarongeye kuba umuterankunga waryo ku nshuro yaryo ya 9 kuva ribaye mpuzamahanga.

Muhizi Chrisologe ushinzwe ubucuruzi muri uru ruganda avuga ko rwiteze intsinzi ku bakinnyi b’abanyarwanda bakongera kwegukana iri rushanwa nk’uko bamaze imyaka 3 babikora.

Avuga ko uyu mwaka uru ruganda rwazaniye abanyarwanda imashini ivanga amarangi menshi ashoboka ati :” uyu mwaka icyo twizeza abanyarwanda ni ikoranabuhanga rikomeye nk’ubu ku ikubitiro abanyarwanda turashaka kubereka imashini dufite ikoresha ikoranabuhanga ry’abadage ishobora kuvanga amabara arenga ibihumbi 4 mu minota micyeya ishoboka.”

Ameki ni uruganda rwamenyekanye cyane mu gukora amarangi gusa rufite na Amaki Meubles aho bakora ibikoresho byo munzu birimo intebe n’ibitanda, ameza n’ibindi .
Muhizi ariko avuga ko bafite n’igice gikora ibikoresho bya plastike biramba avuga ko bafite ibigega bikoze mu gikoresho gikomeye kurusha Plastike bimara imyaka irenga 35.

Muhizi yasobanuye uburambe bw’ibyo bigega agira ati :”Ubundi Plasitike niyo bamenyereye cyane ariko dufite n’indi produit itamenyerewe dukoramo ibigega biramba aribyo dushaka guha abanyarwanda, tukabaha kigenga kizamara imyaka 35 irenga utarahindura ikigega cyawe.”


Ameki Color ni umwe mu baterankunga ba tour du Rwanda

Ameki Color izakomeza guhura n’abanyarwanda aho iri ziganwa rizanyura hose, kuri uyu munsi wa mbere w’iri siganwa Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yongeye gukora ibyo yakoze mu mwaka wa 2015, yegukana agace kabanziriza utundi twa Tour du Rwanda 2017, abikora aciye agahigo ko gukoreshaa ibihe bito bya 03’ 46’’06’’’.

Ni agace kangana n’ibirometero 3 na metero 300 kahagurutse kuri stade Amahoro imbere ya MINISPOC, bagaca kuri Komite olimpike bagasohoka basa n’abazamuka Kimironko, bagahita bakatira kuri station Engen, bagaruka kuri contrôle maze bagasoreza ku marembo ya Stade Amahoro.

Bosco yakurikiwe na mugenzi we w’umunyarwanda Ndayisenga Valens naho De Bod Stefanw’umunya Afurika y’epfo ukinira Team Dimension Data for Qhubeka aba uwagatatu undi munyarwanda Alelua Jose aba uwa kane.



Abakozi bayo ngo biteguye kubakirana yombi muri iri siganwa



Ameki Color imaze igihe itera inkunga tour du Rwanda


Uko abakinnyi bakurikiranye

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza