Kwamamaza

IMIKINO

Amanota 2 yabujije ikipe ya REG Basketball gukomeza mu mikino Nyafurika-AMAFOTO

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Amanota 2 yabujije ikipe ya REG Basketball  gukomeza mu mikino Nyafurika-AMAFOTO

Umukino wa nyuma wagombaga kugaragaza amakipe agomba gukomeza mu guhatanira igikombe Nyafurika mu mukino wa Basketball warangiye ikipe ya Al Ahly BBC ya itsinze REG BBC amanota 78-76.

Ni imikino yo mu itsinda rya gatatu yaberaga mu gihugu cya misiri aho hari hateraniye amakipe nka Al Ahly yo mu Misiri, Primeiro de Agosto yo muri Angola, Ferroviario Beira yo muri Mozambique na REG BBC yo mu Rwanda.

Ikipe ya REG yatangiye neza ubona ko irusha ikipe ya Al Ahly ku buryo agace ka mbere karangiye hari icyizere ko ishobora kurangiza itsinze ikabona itike yo kuzamuka mu mikino ikurikira.

Agace ka mbere karangiye ikipe ya REG BBC iri imbere m’amanota 19-14 mu gihe mu gace ka iyi kipe yari iri mu rugo yaje yakajije umurego ibasha kurangiza aka gace itsinze amanota 25 kuri 22 ya REG.

Mu duce tubiri twa nyuma ikipe ya REG basketball Club yatsinzemo amanota 35 mu gihe ikipe ya AL Ahly Basketball yatsinze amanota 39 ihita inatahana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 2 gusa.

Muri uyu mukino Gasana Kenneth wa REG BBCyabashije kuyobora abandi mu batsinze amanota menshi kuko yabashije kwinjiza 29.

Muri iri tsinda rya gatatu hazamutse ikipe ya Primeiro de Agosto yabashije gutsinda imikino yayo yoze mu gihe ku mwanya wa kabiri hazamutse Al Ahly.

JPEG - 194.1 kb
Ikipe ya REG BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yasezerewe

JPEG - 218.8 kb
Ikipe ya Al Ahly BBC yabonye tike yo gukina imikino ya 1/4 bigoranye

JPEG - 196.4 kb
Bamwe mu Banyarwanda baba mu Misiri bari baje gushyigikira ikipe ya REG BBC

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza