Kwamamaza

IMIKINO

Bimenyimana Caleb yatangiye kwinubirwa muri Rayon Sports

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Bimenyimana Caleb yatangiye kwinubirwa muri Rayon Sports

Umutoza wungirije w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Hamad Katawuti yatangaje ko batangiye kurambirwa imyitwarire ya Caleb kandi ko mu minsi iri imbere bashobora kuzajya bamwicaza.

Ibi uyu mutoza yabivuze nyuma y’umukino batsinzemo ikipe ya Kirehe FC bayitsinze ibitego 3 ku busa. Bimenyimana Bonfils Caleb ni umukinnyi ukina imbere wavuye I Burundi.

Uyu mukinnyi yaje witezweho ibitangaza kuko yitwaraga neza mu ikipe ya Vital’o ndetse n’iy’igihugu y’Uburundi. Gusa ntiyahiriwe n’intangiriro za shampiyona kuko imikinire ye itarashimisha abakunzi ba Rayon Sports batangiye kumwinura.

Uku kumwinuba kwageze no mu batoza kuko Ndikumana Katawuti wungirije yatangaje ko natikosora bazajya bamwicaza .

Umukino Rayon Sports yatsinzemo Kirehe FC urangiye Katawuti wari wawutoje kubera ikarita yari yahawe umutoza mukuru Karekezi

Yagize ati:” Icyo kibazo ntabwo gifitwe na Caleb wenyine ni ikibazo kiri muri ba rutahizamu bacu bose uretse ko Caleb we birenze buri mukino aba asa n’aho ari kwikanga ntabwo aba ari mu mukino twagerageje kumuvugisha kenshi ariko kugeza ubu nta kintu yari yahindura tuzafata icyemezo kuko ntabwo tuzakomeza ni nk’aho tuba twishe replacement(gusimbuza) tuzareba mu minsi iri imbere nibidakunda tuzamwicaza hakine abandi.)

Kugeza ubu Rayon Sports ifite ba rutahizamu 3 barimo Caleb n’abanya Mali 2 Tidiane Kone na Ismaila Diarra utarabona ibyangombwa gusa na Nahimana Shassir ajya ahakinishwa iyo habuze abandi bahakina.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza