Kwamamaza

IMIKINO

CECAFA KAGAME CUP: Rayon Sports igiye guhura na Azam FC iheruka gutsinda Masoud asezera, Batandatu mu bari babanjemo ntibahari

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga G
CECAFA KAGAME CUP: Rayon Sports igiye guhura na Azam FC iheruka gutsinda Masoud asezera, Batandatu mu bari babanjemo ntibahari

Ikipe ya Rayon Sports FC irahura na Azam FC muri 1/4 cy’amarushanwa ya "CECAFA KAGAME CUP", kuri uyu wa mbere.

Amakipe yombi aheruka guhurira mu mukino wa gicuti kuri stade regional ya Kigali taliki ya 8 Nyakanga 2017, ubwo Rayon Sports yahabwaga igikombe cya shampiyona yatsindiye.

Rayon Sports FC yatsinze Azam FC ibitego bine kuri bibiri (4-2) harimo icya Kwizera Pierrot (kapiteni wayo muri iyi Cecafa), Savio Nshuti (uri muri APR FC), Muhire Kevin na Nahimana Shassir (wanze kujyana n’iyi kipe muri Tanzania).

Nyuma y’uyu mukino nibwo Masoud Djuma wari umaze kuyihesha igikombe cya shampiyona 2016 - 2017, yahise asezera ku ikipe ya Rayon Sports FC.


Massoud yahise asezera

Mu bakinnyi Rayon Sports FC yari yabanjemo kuri uwo mukino, batandatu muri bo ntibari kumwe nayo muri Tanzania.

Abo ni Ndayishimiye Eric "Bakame" uri mu bihano, Munezero Fiston wagiye muri Police FC, Nova Bayama utakibona umwanya muri iyi kipe, Nahimana Shassir wanze kujyana nayo, Kakule Mugheni Fabrice wagiye muri SC Kiyovu na Nshuti Dominique Savio uri muri APR FC.


Bakame wari Kapiteni ntari kumwe na Rayon muri Tanzania

Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame 1(GK, K), Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel 15, Munzero Fiston 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot Mansare 23, Nova Bayama 24, Muhire Kevin 11, Nahimana Shassir 10, Kakule Mugheni Fabrice 17 na Savio Nshuti Dominique 27.

Azam FC:Mwadini Ali 1 (GK), Gambo Ismail 15, Kangwa Bruce 26, Kheri Abdallah 25, Mwantika David (C,12), Yahya Mudathir 20, Masoud Abdallah 34, Frank Domayo 18, Yahya Mohammed 11, Yahya zayd 52 na Iddi Kipagwile 21.

Rayon Sports FC na Azam FC zirakina umukino wa 1/4 saa cyenda za Kigali. Abakinnyi nka Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel na Muhire Kevina bakomeje kwitwara neza muri iyi CECAFA nibo Rayon Sports itegerejeho intsinzi.

Rutanga Eric na Mukunzi Yannick bari batangiye iri rushanwa batameze neza nabo barakize neza biteguye guhangana na Yanga. Manishimwe Djabel yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzaniya ko baje gushaka igikombe kandi ko baza kubyetekana ku mukino wa AZAM FC.

Undi mukino wa 1/4 uri kuri uyu wa mbere, urahuza Singida FC na JKU saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Gor mahia yari mu itsinda rimwe na Rayon Sports FC yaraye igeze muri 1/2 nyuma yo gusezerera Vipers yo muri Uganda, iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe.

Indi kipe yakomeje muri 1/2 ni SC Simba yasezereye AS Ports yo muri Djibouti.
Simba yatsinze igitego kimwe ku busa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza