Kwamamaza

IMIKINO

CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports itsinze LLB irakomeza, APR yagiye nk’umutumirwa irasezererwa

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports itsinze LLB irakomeza, APR yagiye nk’umutumirwa irasezererwa

Ikipe ya Rayon Sports itsinze ikipe ya LLB yo mu Burundi ibitego 3-1 ihita ibona ticket yo gukomeza muri ¼ cy’imikino ya CECAFA Kagame Cup.

Ni umukino watangiranye imbaraga ikipe ya LLB ishaka gutsinda ngo ikomeze, yaje kubona igitego mu minota ya mbere y’umukino kuri Penalite yatewe na Dan Wagaruka wahoze akina muri Shampiyona y’u Rwanda cyaje kwishurwa na Rwatubyaye Abdul igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports yinjiye mu kibuga idasabwa gukora ikosa ryo gutsindwa cyangwa kunganya byaje kuyiha imbaraga igakina ntacyo yizigama.

Mu gice cya kabiri kigitangira umukino wahinduye isura, mu minota ya mbere y’igice cya kabiri Kevin Muhire ashyiramo igitego cya kabiri cyahaye imbaraga iyi kipe iza gushyiramo agashyinguracumu mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Kwizera Pierrot.

APR FC yari itegereje amahirwe ko ikipe ya Gor Mahia yanganya n’ikipe ya AS Ports ntibyayihiriye kuko ikipe ya Gormahia yo muri Kenya yatahukanye intsinzi.

Dore uko amakipe azahura muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup

Ku cyumweru

AZAM FC vs Rayon Sports
Simba SC vs AS Ports

Ku wa mbere:

Gormahia vs Vipers
Singida United vs JKU

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza