Kwamamaza

IMIKINO

Desire Mbonabucya asanga De Gaule ari kwishimira intsinzi y’Amavubi atagizemo uruhare

Yanditswe

kuya

Desire Mbonabucya asanga De Gaule ari kwishimira intsinzi y’Amavubi atagizemo uruhare

Umukinnyi wamenyekanye cyane mu mupira w’u Rwanda, Desire Mbonabucya asanga De Gaule ari kwishimira intsinzi atagizemo uruhari na gato kuko mbere yo guhabwa icyo yita Cadeau na CAF ntacyo yari yakoze ngo Amavubi yitabire igikombe cya CHAN kizabera muri Morocco.

Desire Mbonabucya yikomye cyane amagambo yavuzwe na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule ubwo Amavubi yageraga i Kigali avuye muri Ethiopia atahukanye intsinzi, akavuga ko ikihishe inyuma yayo ari uko hari gukina abana b’Abanyarwanda bafite umutima wo kwitangira igihugu.

De Gaule yagize ati "twavuye muri bya bindi byo gukinisha abanyamahanga, biriya byari bifite umusaruro wabyo ariko ubu aba bana bakinisha umutima bakamenya ko bambaye ibendera ry’igihugu"

U Rwanda ruheruka kugera kure mu mupira w’amaguru muri 2004 ubwo rwitabiraga CAN, kandi icyo gihe ikipe ikaba yari irimo abo De Gaule yita abanyamahanga.

Muri icyo gihe Desire Mbonabucya wari kapitene w’Amavubi muri 2004, nyuma yo kumva ibyo De Gaule yavuze, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Desire yavuze ko De Gaule aba yabuze ibyo avuga.

Yagize ati: ”Ibi ni ukubura icyo avuga, sinabitindaho, uwamubaza uruhare yagize mu kugirango abo bana avuga b’abanyarwanda baboneke!..

None ko ari uko CAF yaduhaye iyi mpano yo kongera gukina na Ethiopie mbere yaho [De Gaule ] yari yarakoze iki ngo tutisanga aho twari turi tutarahabwa iyo mpano ya CAF? ”

Ibi bije nyuma y’umukino u Rwanda rwakinnye na Ethiopia kuri iki cyumweru mu mukino ubanza rukayitsinda 3-2, mu gihe uwo kwishyura uteganijwe kuri iki cyumweru 12 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Aba bakinnyi b’Amavubi batsinze Ethiopie mu mukino wa kamarampaka w’amahirwe ya kabiri bahawe na CAF kuko Misiri yanze kwitabira CHAN ari byo Mbonabucya yise impano ya CAF.

Ikipe izabasha kwitwara neza muri zo izahita ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN iteganyijwe kubera muri Morocco.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza