Kwamamaza

IMIKINO

Hategekimana Bonaventure wamenyekanye nka Gangi yitabye Imana

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Hategekimana Bonaventure wamenyekanye nka Gangi yitabye Imana

Umukinnyi wamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda Hategekimana Bonaventure benshi bazi kuri Gangi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Ahagana saa munani z’ijoro ryo kuri uyu 14 rishyira kuwa 15 nibwo Gangi yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye.

Hategekimana yapfiriye mu bitaro bya Kabutare biherereye mu Karere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Gangi yari amaze iminsi arwaye ndetse kuva muri Gashyantare uyu mwaka yari yarahagaritse gukina umupira nyuma yo gufatwa uburwayi bw’ikibyimba ku ijosi.

Uretse kuba Gangi yarakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, yanakiniye amakipe akomeye arimo nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, Kiyovu Sports, Mukura VS, Espoir, Marines, Etincelles, AS Muhanga na Musanze.

Iyi nkuru yumvikanye mu gihe nubundi abanyarwanda bari mu kababaro nyuma y’urupfu rwatunguranye rugatwara Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza