Kwamamaza

IMIKINO

Ikipe ya APR FC yazanye umutoza mushya w’umunya-Serbia

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Ikipe ya APR FC yazanye umutoza mushya w’umunya-Serbia

Ikipe ya APR FC iri mu bihe byiza yazanye umutoza mushya ukomoka mu gihugu cya Serbia akaba aje gufatanya na Jimmy Mukisa wari umaze igihe ariwe mutoza Mukuru.

Zlatko Krmpotić w’imyaka 60 uje gutoza ikipe ya APR FC yaherukaga gutoz amu ikipe ya Galaxy Football Club yo mu gihugu cya Botswana.

Yatoje mu makipe agera kuri 17, harimo akomeye nka Don Bosco na TP Mazembe zo muri Congo, Zesco United yo muri Zambia na Jwaneng Galaxy Football Club yo muri Botswana ari nayo yaherukaga gutoza.

Yatoje kandi mu ikipe y’igihugu cye cy’amavuko y’abatarengeje imyaka 17 mu 2005.

Amakuru aravuga ko uyu mutoza bamurangiwe n’umunya-Serbia waherukaga gusezera muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda kubera iza bukuru, Dr Ljubomir "Ljupko" Petrović.

Zlatko Krmpotić aje mu ikipe ya APR FC iri mu bihe byiza, nyuma yo kuba iheruka kwegukana igikombe cy’Intwari yaheshejwe n’igitego 1 yatsindiwe na Nshuti Savio Rayon Sports ikananirwa kukishyura.

Ikipe ya APR FC kandi ni umwe mu bakandida b’igikombe cya Azam Rwanda Premiere League kuko iyoboye urutonde rwa shampiyona aho Mukura VS na Rayon Sports ziyigwa mu ntege.

Uyu mutoza Zlatko Krmpotić yavutse tariki 07 Kanama 1958 akaba afite imyaka 60 y’amavuko, akaba yaravukiye muri Serbia mu mugi wa Bergrade

Zlatko Krmpotić akaba ari bwerekwe abatoza bagenzi be bazakorana ndetse n’abakinnyi kuri uyu wa Gatanu, ndetse akabakoresha imyitozo ye ya mbere muri APR FC kuri uyu wa Gatanu saa cyenda n’igice i Shyorongi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza