Kwamamaza

IMIKINO

Ikipe ya Côte d’Ivoire yitegura gucakirana n’amavubi yageze i Kigali

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Ikipe ya Côte d’Ivoire yitegura gucakirana n’amavubi yageze i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane nibwo ikipe y’igihugu cya Côte d’ Ivoire yageze I Kigali iyobowe n’umutoza wayo Ibrahim Kamara ndetse n’uwahoze ari myugariro mu makipe akomeye ku mugabane w’Iburayi nka Liverpool.

Kolo Toure wari mu ikipe ya Cote d’Ivore yanyagiye Amavubi 5-0 muri 2011 yazananye n’ikipe y’abakinnyi baje guhatanira tike yo gukina igikombe cya Afurika cyizakirwa n’igihugu cya Cameroon , aho iyi kipe yaje isanga I Kigali myugariro wayo akaba na myugariro wa Manchester United, Eric Bertrand Bailly waje mbere kubera izinda gahunda ze.

Aholou Jean Eudes wa AS Monaco yo mu Bufaransa niwe mukinnyi rukumbi muri 23 umutoza yari yahamagaye utabashije kuza mu Rwanda kubera ikibazo cy’imvune.

Mu bakinnyi bakomeye ikipe ya Côte d’Ivoire yazanye I Kigali barimo Eric Bertrand (Manchester United)Maxime Alain Gradel (Toulouse), Serge Aurier (Tottenham), Frank Kessie (AC Milan), Michel Serri (Fulham) na Serre Die ( FC Basel).

Iyi kipe iraza gukora imyitozo ku gicamunsi, izakore iya nyuma ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bitegura gukina n’Amavubi y’u Rwanda ku cyumweru saa 15h30’.

JPEG - 168 kb
Ikipe ya Cote d’Ivoire igiye kuba muri Marriott Hotel

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza