Kwamamaza

IMIKINO

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino ryamaganye imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Ishyirahamwe  ry’abanyamakuru b’imikino  ryamaganye   imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda (AJPOR) bwasohoye itangazo ryamagana imyitwarire y’abafana ba Rayon Sports ndetse rinasaba ko iyi kipe yagira icyo.

AJSPOR yasohoye iri tangazo nyuma y’uko bamwe mu bafana ba Rayon Sports bumvikanye batuga Radio 10 n’abanyamakuru bayo b’imikino.

Iyi myitwarire mibi yagaragaye mu mukino wahuje Rayon Sports na Mamelodi Sundowns mu mikino ya Chmapions League kuwa gatatu tariki ya 7/3/2018 ndetse n’umukino Rayon Sports yakinnyemo na Marines FC muri wa shampiyona ku cyumweru tariki ya 11/3/2018.

Iyi mikino yombi AJSPOR ivuga ko bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bumvikanye batuka radio 10 n’abanyamakuru bayo b’imikino bakoresheje amagambo y’urukozasoni.

Izi ndirimbo zahise zikwitakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kimwe mubyo aba bafana bashingiragaho batuka iki gitangazamakuru ngo ni uko abanyamakuru bayo bavuze ko ikipe ya Mamelodi icyize kurenza Raon Sports ndetse ko Mamelodi ariyo yari ifite amahirwe yo gutsinda umukino wabahuzaga.

Itangazo rigenewe abanyamakuru AJSPOR yasohoye risaba ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana(Fun Clubs) kugira icyo bakora kuri aba bafana babo.


Itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe na AJSPOR
}

IBITEKEREZO

  • m2k Yanditse:

    bsre? ubwose abanyamakuru bo batandukira bakinjira no mubitajyanye numwuga wabo bo mubasaba iki? ikosa abo barayon bakoze nirihe? murifuza ko babakorera iki se? ndumva ibyo ari amatiku kuko abantu bagomba kugaragaza ibyabababaje muburyo ubwaribwo bwose. kereka niba abo banyamakuru ari intavugwa bo. nabo mbere yo gutangaza inkuru bajye bareba niba ntabo bakomerekeje nabo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza