Kwamamaza

IMIKINO

Isoko ry’igura n’igurisha rigiye gufungura : APR FC na Rayon zishobora gutakaza abakinnyi benshi

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga G
Isoko ry’igura n’igurisha rigiye gufungura : APR FC na Rayon zishobora gutakaza abakinnyi benshi

Ku Cyumweru, taliki ya 15 Nyakanga 2018, isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda rizafungurwa ku mugaragaro, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) ritangire kwandika abakinnyi basabirwa ibyangombwa.

Abakinnyi benshi bakomeje kuvugwaho gushaka guhindura amakipe rwihishwa, bamwe hano mu Rwanda abandi hanze yarwo.

APR FC
Mu ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, ishobora gutakaza abakinnyi benshi.

Abamaze igihe bavugwa ni Sekamana Maxime utakibona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe y‘ingabo z’igihugu.

Sekamana Maxime ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports FC mukuru we (Sekamana Leandre) yigeze gukinira, cyangwa muri AS Kigali.

Undi mukinnyi utakibona umwanya wo gukina ni Umunyezamu Mvuyekure Emery nawe ushobora kwerekeza muri Rayon Sports FC, gusimbura Ndayishimiye Eric Bakame wahagaritswe.

Nshuti Innocent nawe ni umukinnyi ushobora gusohoka muri APR FC yamureze.

Hakizimana Muhadjili na Butera Andrew nabo bakomeje gutera urujijo.

Muhadjili avuga ko ibya Kontara ye na APR FC ntacyo yabivugaho, akirinda no kuvuga ku bimaze iminsi bivugwa ko yongereye amasezerano.

Uburyo abihakana bigaragaza ko ibye na APR FC bitarakemuka.

Butera Andrew nawe yavuze ko aho azakina umwaka utaha azahamenya nyuma ya “CECAFA KAGAME CUP” n’igikombe cy’amahoro.

AS Kigali
Iyi kipe yabaye iya kabiri irashaka kwiyubaka, ariko iravugwamo abakinnyi bashobora no kuyisohokamo.

Iradukunda Eric Radu ni umwe mu bamaze iminsi bavugwa cyane ko bashobora gutandukana nayo, dore ko amakuru agera kuri Makuruki.rw yemeza ko yaganiriye inshuro nyinshi na Rayon Sports FC, ngo ajye gusimbura Nyandwi Sadam ushobora kwirukanwa.

Undi ushobora gusohoka muri AS Kigali ni Frank Kalanda utaratanze umusaruro.

Mbaraga Jimmy nawe amakuru yemeza ko ari gushakisha ikipe hanze y’u Rwanda.

RAYON SPORTS FC
Iyi kipe ishobora guca agahigo ko gutakaza abakinnyi benshi mu makipe akomeye hano mu rwanda.

Abakinnyi 4 bakomeye ba Rayon Sports FC barangije amasezerano barimo Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Usengimana Faustin na Mutsinzi Ange Jimmy hakiyongeraho n’abandi badakunze kubanzamo ariko bajya bayifasha barimo Eric Irambona , abandi bagifite amasezerano nabo barashakishwa n’andi makipe, abandi bashobora kwirukanwa kubera umusaruro nkene bagaragaje.

Muhire Kevin ashobora kwerekeza muri Macedonia, mu ikipe yari yaramuguze, bikicwa n’ikipe yamureze.

Gusa aya makimbe yombi akomeye hano mu Rwanda binavugwa ko ari gushaka abakinnyi cyane cyane Rayon Sports na APR FC zivugwa ku isko ryo kugura abakinnyi cyane.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza