Kwamamaza

IMIKINO

Kerekezi na Rayon Sports bari gutanguranwa kuregana mu nkiko

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kerekezi na Rayon Sports bari gutanguranwa kuregana mu nkiko

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umutoza Karekezi Olivier ariwe wishe amasezerano bagiranye kandi ko agomba kubishyura ibihumba 20 by’amadorali mu gihe na Karekezi aherutse kuvuga ko yiteguye kujya mu nzego zimurenganura.

Mu kiganiro Karekezi aherutse kugirana na radio 10 yavuze ko ikipe ya Rayon Sports ariyo yasheshe amasezerano yarafitanye nayo.

Yavuze ko igihe yari mu bugenzacyaha umuyobozi wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yamusanze akamusinyisha ibaruwa imubwira ko narenza iminnsi 5 akiriyo atazaba akiri umutoza wa Rayon Sports.

Karekezi yavuze ko amazeserano ye yari ashehswe ndetse ngo nyuma y’iminsi 18 afunguwe yasabwe gusubira mu kazi ariko nta masezerano afite.

Avuga ko ibi aribyo byatumye ata akazi akagenda kuko ngo yararambiwe gukora atagira amasezerano.

Aha ni naho Karekezi yahereye avuga ko agomba kwitabaza inzego zimurenganura kuko Rayon Sports yishe amasezerano bari bafitanye.

yagize ati, ”Nibaba badashaka ko twicara ngo tuganire ku bibazo bakoze nibaza y’uko tuzicara tukabijyana ahandi bazandenganura. Nibura iyo bareka nkamaramo ukwezi bakavuga bati dore wamazemo ukwezi kandi amasezerano yawe ni ko avuga byibuze nari kubyumva ni yo mpamvu kugeze ubu hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ntashobora kugirira imbabazi kuko ntabwo bigeze bambanira nk’abantu mfata ko ari nka bakuru banjye.”

Ibi ariko ikipe ya Rayon Sports irabihakana ikavuga ko ahubwo Karekezi yataye akazi kuko ngo batamwirukanye nk’uko umunyabanga wayo yabitangaje nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na Marines kuri iki cyumweru.

King Bernard avuga ko bamwandikiye bwa mbere bamusaba gutanga ibisobanuro by’impamvu yataye akazi ntabahe ibisobanuro bibanyura, ikigiye gukurikiraho ngo ni ukumwandikira bamusaba ibisobanuro bya nyuma hanyuma bagafaha umwanzuro wo kumusimbuza.

King Bernard ahakana ko batigeze basesa amasezerano bari bafitanye na Karekezi ahubwo ngo ibaruwa afite ni iyo guhagarika amasezerano by’agateganyo, rero ngo ntibasheshe amasezerano , ngo n’ikimenyimenyi nyuma yo gufungurwa yakomeje akazi kandi ahembwa.

King Bernard kandi yavuze ko bashinja Karekezi guta akazi atabyumvikanyeho n’ikipe yatozaga.

King avuga ko Karekezi bari bamubereye imfura kuko babona ko yabagombaga ibihumbi 20 by’amadorali ariko ubu ngo bagiye kumuhagurukira abibishyure.

Ati :”Twari twamubereye n’imfura cyane, kuko ubundi amasezerano avuga ko ushatse kuyasesa hagati yacu nawe yagombaga gutanga ibihumbi 20 by’amadorali. Urumva ko ayo yagomba kuyaduha ibyo twari twabiretse ariko biracyari mu nzira kuko tuzamusaba ibisobanuro bya nyuma nibiba ngombwa no gukurikiza ibiri mu mategeko aduhe ano madorali.”

Yavuze ko kandi niba Karekezi yifuza kurega abyemerewe kandi ko bo biteguye ati :” ibyo kuvuga ngo azajya kurega byo ubwo ni uburenganzira bwe ubwo nabikora twebwe turiteguye. Ntabwo twigeze dufata undi mutoza Karekezi yarijyanye dusanga ikipe itasigara yonyine dushyiraho umutoza w’agateganyo ntabwo twamushakiyeho umutoza.”

Ikindi Karekezi ashinja Rayon Sports ngo ni uko itamuhembaga gusa King arabihakana akavuga ko bafite impapuro yahembeweho ko ukwezi atahembwe ari ukwa 2 kandi ko yagiye kutarangiye.

Kayiranga G/@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza