Sugira Ernest yavuguruje ibyo kuba hari amakipe yo hanze yamwifuje akayahakanira

3

Rutahizamu w’Amavubi na APR FC Sugira Ernest, aranyomoza amakuru y’uko yaba yarabonye amakipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda nyuma yo gutandukana na AS Vita Club, we akabyanga ahubwo agahitamo gusinyira APR FC.

Nyuma y’uko atandukanye n’iyi kipe ya AS Vita Club, byavuzwe ko uyu musore yagiye abona amakipe yakwerekezamo yo hanze y’u Rwanda nko muri Misiri ndetse na Danmark mu cyiciro cya kabiri, uyu musore ngo akaba ibi byose yarabyanze ahubwo ahitamo gusinyira APR FC ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Kanama 2017.

Mu kiganiro na Makuruki uyu musore yateye utwatsi ibyo kuba hari andi makipe yamushakaga avuga ko atari umwana wo kwitesha amahirwe nkayo ko ahubwo wasangaga abantu bamubwira ibintu nk’ibyo na bo bamubwira kujyayo na bo ubwabo batarakandagirayo ko ahubwo ari ibintu byo kuri telefone umuntu atapfa kwizera.

Ati "Ibyo ni ukubeshya cyane, ubu se ndi umwana wo kwitesha amahirwe nk’ayo? ni ibintu biba bidafite aho bifashe, usanga umuntu akubwira ngo yakuboneye ikipe muri Danmark nawe ubwe ntaragera muri uwo mujyi cyangwa icyo gihugu, ugasanga ni ibintu byo kuri telefoni gusa, ibyo wabyizera ute?"

Sugira akaba yamaze gusinyira ikipe ya APR FC amasezerano y’umwaka umwe ariko akaba yashyizemo ingingo ivuga ko igihe cyose yabona ikipe hanze iyi kipe yamurekura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo