Kwamamaza

IMIKINO

Nicyo gihe ngo natwe duheshe igihugu cyacu itike ya CHAN - Djihad

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Nicyo gihe ngo natwe duheshe igihugu cyacu itike ya CHAN - Djihad

Bizimana Djihad, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya CHAN igiye gukina umukino na Uganda mu gushaka itike ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha, aratangaza ko niba hari abagize icyo bakorera igihugu bakagitwara muri CAN ko nabo igihe kigeze ngo bagiheshe itike bagitware muri CHAN.

Ni abasore 19 bagize ikipe y’igihugu ya CHAN bagomba guhaguruka ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe saa 8:45’ zo muri iki gitondo cyo kuwa Kane berekeza muri Uganda.

Aganira n’itangazamakuru Djihad yagize ati "Niba hari abagize icyo bakorera igihugu bakabonera u Rwanda itike y’igikombe cy’Afurika (hari muri 2004), nicyo gihe ngo natwe duheshe igihugu cyacu itike ya CHAN. Kuba nagiriwe icyizere cyo kuyobora bagenzi banjye kuri uyu mukino ngomba kubigaragaza ko ndi kapiteni mu kibuga ntari uwo hanze yacyo. "

Twabibutsa ko umukino ubanza uzabera ku kibuga cya St Marry’s Kitende muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera ku Kibuga cya Kigali mu Rwanda tariki ya 19 Kanama 2017.

Ikipe izaba yatsinze indi muri iyi mikino bidasubirwaho niyo izaba yabonye itike ya CHAN izaba muri Gashyantare 2018 muri Kenya.

Twabibutsa ko itike imwe rukumbi u Rwanda rwabonye yo kujya muri CAN muri 2004 rwayikuye kuri Uganda ku gitego cya Jimmy Gatete. Niba ibyo Djihad avuga azabigeraho koko, Uyu mwaka amateka yaba agiye kwisubiramo.

IBITEKEREZO

  • Emmanuel Yanditse:

    Mbifurije Itsinzi Abo Basore Bacu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza