Kwamamaza

IMIKINO

Nta masaha 24 avuye i Burundi kuvuza umwana we, Shassir yapfushije umubyeyi we

Yanditswe

kuya

na

KAGABO Canisius
Nta masaha 24 avuye i Burundi kuvuza umwana we,  Shassir yapfushije umubyeyi we

Rutahizamu w’umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports, Nahimana Shassir yapfushije papa we nyuma y’amasaha make avuye i Burundi kuvuza umwana we wari urwaye.

Nahimana Shassir ntiyajyanye n’ikipe ye ya Rayon Sports i Rusizi gukina umukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro, umukino baje gutsindwa na Espoir 2-0.

Impamvu ni uko uyu musore yari yagiye iwabo i Burundi kuvuza umwana we wari urwaye.

Nk’uko uboyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bubyemeza, Shassir yari yagarutse ndetse ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero bitegura umukino wo kwishyura uri bube uyu munsi kuwa Gatatu.

Mu masaha make ariko, Shassir yaje kwakira inkuru y’akababaro ku mugoroba wo kuwa kabiri ko papa we yitabye Imana.

Shassir ni umwe mu bakinnyi bafashije ikipe ya Rayon Sports kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2016/2017, akaba yarinjiye muri iyi kipe umwaka ushize wa 2016 mu kwezi kwa Nyakanga.

IBITEKEREZO

  • alex maluwa Yanditse:

    Niyihanganepe ntakunti

  • alex maluwa Yanditse:

    Niyihanganepe ntakunti

  • Niyongabo Erick Yanditse:

    RIP for Nahimana Shassir

  • Niyongabo Erick Yanditse:

    RIP for Nahimana Shassir

  • Niyongabo Erick Yanditse:

    RIP for Nahimana Shassir

  • mumpe Yanditse:

    mutarose umurundi ntaco mwimarira turabizi

  • Niyobuhungiro serge Yanditse:

    Yooooo ntakundi niyihangane ivyisi namayobera.

  • Jado Yanditse:

    RIP For Nahimana

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza