Kwamamaza

IMIKINO

Bigoranye Rayon Sports itsinze Musanze FC ica kuri APR FC

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Bigoranye Rayon Sports   itsinze Musanze FC ica kuri APR FC

Ikipe ya Rayons sports yitwaye neza mu mukino w’ikirarane yari yakiriye ikipe ya Musanze Fc kuri Stade ya Kigali, umukino urangiye ikipe ya Rayon itsinze ibitego 3-2.

Umukino w’ikirarane w’umunsi wa cumi wa Shampiyona y’u Rwanda, (Azam Rwanda Premiere League), urangiye ikipe ya Rayon Sports ifashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC ibitego 3 kuri 2 ihita inganya amanota na AS Kiigali zombi zigira 18 na AS Kigali.

Ikipe ya Musanze FC niyo yafunguye amazu umupira ugitangira ku munota wa 3 igitego cyatsinzwe na Bokota Labama ku munota wa 9 Manishimwe Djabel yahise akishyura ku mupira yarahawe na Ismaila Diarra n’umutwe.

Ku munota wa 24 Kwizera Pierrot wari kapitene kuko Bakame atabanje mu kibuga yateye ishoti rikomeye umunyezamu Mazipmaka umupira ntiyashobora kuwugarura Rayon Sports ibona igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye kuri ibyo bitego 2 bya Rayon Sports kuri kimwe cya Musanze gusa Musanze ku munota wa 68 yaje gutsinda igitego cya 2 cyatsinzwe na Barirengako Frank.

Nyuma y’iki gitego haguye ’imvura nyinshi ariko ntibyabujije Rayon Sports gukomeza kotsa igitutu ikipe ya Musanze byaje kuyifasha gutsinda igitego cya gatatu cy’umusore Pierrot Kwizera ku munota wa 90.

Umukino wahize urangira ku ntsinzi ya Rayon Sports y’ibitego 3 kuri 2 ihita ifata umwanya wa 3 ica kuri APR FC n’amanota 18 inganya na AS Kigali ariko AS Kigali ikazigama ibitego 9 naho indi ikazigama 6.

Abakinnyi babanjemo ku mpande Zombi

Rayon Sports: Ndayisenga Kassim, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Irambona Eric na Ismaila Diarra.

Musanze FC: Mazimpaka Andre, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Mwiseneza Daniel, Majyambere Allype, Mudeyi Suleiman, Hakizimana Francois, Ramadhan, Bokota Labama, Imurora Japhet na Peter Otema.

Dore uko urutonde rwa Shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa cumi wa Azam Rwanda Premiere League

1. Kiyovu 10 20
2. AS Kigali 10 18
3. Rayon Sports 10 18
4. APR FC 10 17
5. Mukura 10 15
6. Police FC 10 15
7. Sunrise 10 15
8. Marines 10 13
9. Etincelles 10 13
10. Amagaju 10 11
11. Kirehe FC 10 10
12. Bugesera FC 10 10
13. Gicumbi 10 10
14. Musanze 8 9
15. Miroplast 9 8
16. Espoir 10 8

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza