Kwamamaza

IMIKINO

Rayon Sports itsinze Yanga Africans ikatisha tike ya ¼ mu mikino ya Confederations Cup

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Rayon Sports itsinze Yanga Africans ikatisha tike ya ¼ mu mikino ya Confederations Cup

Mu mikino ya nyuma y’amatsinda ya Total CAF Cofederations Cup irangiye ikipe ya Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Umukino utoroshye wahuzaga Rayon Sports na Yanga Africans yo muri Tanzania urangiye ikipe ya Rayon itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na rutahizamu w’umurundi ukinira iyi kipe, Bimenyimana Bon Fils Caleb ihita ikatisha bidasubirwaho itike ya ¼ mu mikino ya CAF Confederations.

Rayon Sports yagiye gukina isabwa gutsinda gusa ititaye uko ku bindi bibuga biri bugende kuko yari ifite amanita atandatu gusa mu gihe izari ziyiri imbere zose zari zifite amanita umunani.

Rayon Sports isoje amatsinda iri ku mwanya wa 2 n’amanota 9 ikurikiye USM Alger yatsinze Gor Mahia igahita igira amanita 11, umukino wabereraga muri Algeria.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande Zombi

Rayon Sports: Bashunga Abouba (GK), Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Mutsinzi Ange Jimmy, Donkor Prosper, Rwatubyaye Abdul (C,26), Mugisha Francois Master, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils, Muhire Kevin na MUgabo Gabriel.

Yanga Africans SC: Beno Kakolanya, Abdalah Shaibu Ninja, Gadiel Michael Mbaga (C), Anderew Vicent Dante, Kelvin Yondani, Pius Buswita, Raphael Daudi Loti, Deus Kaseke, Ibrahim Ajib Migomba, Matheo Anthony and Hertier Makambo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza