Kwamamaza

IMIKINO

Shampiyona y’abagore iratangira kuri uyu wa gatandatu, AS Kigali yakira AS Kabuye- Uko amakipe yose azahura

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Shampiyona y’abagore iratangira kuri uyu wa gatandatu, AS Kigali yakira AS Kabuye- Uko amakipe yose azahura

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2019.

Icyiciro cya mbere kirimo amakipe ayobowe na AS Kigali ifite igikombe cy’umwaka ushize, Scandinavia WFC, Inyemera WFC, ES Mutunda WFC, Kamonyi WFC, Bugesera WFC, Gakenke WFC, Rambura WFC, AS Kabuye WFC na Rugende WFC.

Mu gihe icyiciro cya kabiri kirimo amakipe nka Rwamagana WFC, Fatima WFC, Imanzi WFC, Nasho WFC, Taiga WFC, APAER WFC, IPM WFC, Nyagatare WFC, Ndabuc WFC na Gatsibo WFC.

Ikipe ya AS Kigali ifite amateka muri iyi shampiyona kuko ubwo yatsindaga ikipe ya Scandinavia ikayitwara igikombe ku mukino wa nyuma umwaka ushize, cyari icya 10 yari itwaye yikurikiranya kuva mu 2010.

Ni igikombe yatwawe itsinzwemo umukino umwe gusa, aho yatsikiriye ku mukino wo hanze ubwo yatsindwaga n’inyemera WFC ibitego 3-2.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri azaba ahanganira gutwara igikombe ndetse no guhatanira kuza mu makipe abiri ya mbere kugira ngo azamuke mu cyiciro cya mbere.

Dore uko amakipe azahura mu cyiciro cya mbere kuwa gatandatu, tariki 16, 2019

Kamonyi WFC vs Scandinavia WFC (Remera Rukoma, 15:00)

Gakenke WFC vs ES Mutunda WFC (Gakenke, 15:00)

AS Kigali WFC vs AS Kabuye (Stade de Kigali, 13:00)

Rugende WFC vs Bugesera WFC (Rugende, 15:00)

Inyemera WFC vs Rambura WFC (Gicumbi, 15:30)

Dore uko amakipe azahura mu cyiciro cya kabiri kwa gatandatu, tariki 16, 2019

Rwamagana WFC vs Fatima WFC (Rwamagana, 13:00)

Imanzi WFC vs Nasho WFC (Kicukiro, 15:00)

Taiga WFC vs APAER WFC (Gicumbi, 13:00)

IPM WFC vs Nyagatare WFC (Mukarange, 15:00)

Ndabuc WFC vs Gatsibo WFC (Ngoma, 13:00)

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza