Kwamamaza

IMIKINO

Tour du Rwanda 2017: Simon Pellaud yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu yanikiriye bagenzi be

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Tour du Rwanda 2017: Simon Pellaud yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu yanikiriye bagenzi be

Simon Pellaud ukinira ikipe ya Illuminate bike, yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu yanikiriye cyane bagenzi be, akurikiwa na Jeannes M. mu gihe umunyarwanda uje hafi ari Munyaneza uje ku mwanya wa gatatu.

Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwnda, abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Nyanza berekeza i Rubavu, intera ingana na kilometero180.6, kamwe mu duce dufite intera ndende mu iri siganwa.

Hagati mu isiganwa nyuma yo gukora intera ya kilometero 80, Edward MGreene, Hakiruwizeye Samuel na Jimmy Uwiringiye bakomeje gusiga bagenzi babo ariko Edward yaje kwanikira aba banyarwanda, ashyiraramo ibihe by’iminota ibiri n’amasegonda atandatu, nyuma yo kuba abandi bari bafashwe n’igikundi.

Abasiganwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, bahagurutse mu Mujyi wa Nyanza babanza gukora ibirometero 2.3 mbere y’uko batangira kubarirwa ibihe byabo.

Muri aka gace ka Nyanza-Rubavu, Alleluya Joseph ni we wari wambaye umwenda w’umuhondo nyuma yo kuwambura Nsengimana wari watwaye agace gatangira Tour du Rwanda (Prologue).

Aka gace ka Nyanza-Rubavu ntikakunze guhira Abanyarwanda mu myaka yabanje, gusa kuri ubu abakinnyi bari kugaragaza ko bashaka gukora impinduka, aho nyuma yo kuba Nsengimana Jean Bosco yaregukanye agace kabanziriza isiganwa, na Halleluya Joseph agatwara agace Kigali- Huye, ibi byahaye icyizere ku banyarwanda bari muri iri rushanwa ko nta kidashoboka.

Umunyarwanda wagaragaje ko ashoboye kuzamuka cyane muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize, Mugisha Samuel yari yitezwe cyane kuza kwitwara neza mu isiganwa ry’agace ka Nyanza-Rubavu nyuma yo kuba ari we wakegukanye akoresheje 4h 40’ 58’ mu marushanwa yateguraga iri siganwa yabaye kuwa 21 Ukwakira 2017, akitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 30, baturutse mu makipe 3 (Les Amis Sportifs, Benediction ndetse na Team rwanda)

Ku munsi w’ejo ni ikiruhuko, kuwa kane bazahaguruka I Rubavu berekeza I Musanze mu ntera ireshya na Kilometero 95, naho kuwa gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2017, abasiganwa bazava I Musanze berekeza I Nyamata ku ntera ya Kilometero 121, ku munsi ukurikiye bazerekeza I Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.1.


Ku mihanda abanyarwanda bari baje gufana abakinnyi b’Abanyarwanda


Umuzungu ariko yabasize


Yanahise yambara umwenda w’umuhondo


Allelua yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza