Kwamamaza

IMIKINO

Umutoza wa Rayon Sports wungirije, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Umutoza wa Rayon Sports wungirije, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wari wungirije mu ikipe ya Rayon Sports akaba yarabaye na Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yitabye Imana bitunguranye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana mu ma saa sita nibwo hatangajwe inkuru y’akababaro ko umutoza w’ungirije mu ikipe ya Rayon Sports, Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Uyu mutoza yitabye Imana nyuma yo kuba ejo yari yakoresheje imyitozo bisanzwe, agataha ari muzima ariko mu masaha y’ijoro hagahita hatangazwa inkuru y’urupfu rwe.

Abo mu muryango wa Katauti baratangaza ko nta ndwara ikomeye yajyaga imufata bitunguranye ku buryo bakeka ko ariyo yaba yamuhitanye.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, uvuga ko ejo uyu mutoza yari yavuve ku kibuga ari muzima ariko mu ma saa sita z’ijoro akaza guhamagarwa abwirwa ko amerewe nabi ariko akamugeraho yashizemo umwuka.

JPEG - 12.3 kb
Katauti wari wungirije Karekezi Olivier mu ikipe ya Rayon Sports, yari amaze kugaragaza ko afite ejo hazaza heza mu mwuga w’ubutoza

Ndikumana Hamad Katauti ni umwe mu batoza bari bamaze kwerekana ko bafite ahazaza heza mu mwuga w’ubutoza nyuma yo kuba yarafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cy’Agaciro, Feza Cup ndetse n’igikombe kiruta ibindi (Super Cup) mu gihe gito yari amaze muri iyi kipe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza