Kwamamaza

INGANDA

Positivo BGH yeruye ivuga impamvu itarashyira ku isoko mudasobwa ikorera mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Gilbert Mahame
Positivo BGH yeruye ivuga impamvu  itarashyira ku isoko  mudasobwa  ikorera mu Rwanda

Mu Ugushyingo tariki 6 /2015 nibwo ubuyobozi bwa Sosiyete POSTIVO BGH, ikora ndetse ikanatunganya ibyumya by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa na telephone zigezweho, bwavugaga ko bitarenze tariki 9 Ugushyingo 2015 ku masoko yo mu mujyi wa kigali hazatangira kugurirwa izo mu dasobwa iyi sosiyete ikora.

Icyo gihe Sosiyete ya Africa Smart Investment Distributor (ASI-D) niyo yari yagiranye amasezerano na guverinoma y’u Rwanda ko izajya ikwirakwiza mudasobwa mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Francois Karenzi, umuyobozi muri ASI-D yari yatangaje ko mudasobwa zigera ku bihumbi 150 ari zo zari zitegerejwe gushyirwa ku isoko, ndetse anemeza ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora mudasobwa ibihumbi 60 ku kwezi.

Icyakora iyo tariki ya 9 Ugushyingo 2015 yarageze Makuruki.rw igeze ku isoko ntiyabona izo mudasobwa. twakomeje kugerageza kubaza ubuyobozi bw’uruganda ikibazo cyabaye ntitwashobora kubona ubidusobanurira.

Ubwo kuri uyu wa kane tariki 4 Gashyantare 2015 umunyamakuru wacu yasuraga uru ruganda akaba yarashoboye kubonana n’umuyobozi warwo agira bimwe amubwira kuri uru ruganda ariko ibindi amubwira ko ari amabanga.


Uruganda rwo twasanze ruteranya mudasobwa nk’uko babivuga

Makuruki.rw iganira na Juan Ignancio Ponelli, Umuyobozi w’uru ruganda muri Africa, yavuze ko kuba abanyarwanda batarabona mu dasobwa zabo ku isoko, ari uko babanje kugira gahunda yo gushyigikira leta y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye, ariko yongera kwizeza abanyarwanda ko bitarenze uyu mwaka wa 2016 nibarangiza gahunda ya guverinoma, izi mudasobwa zizaba zageze ku isoko, buri munyarwanda akazajya abasha gutunga mudasobwa yakorewe mu Rwanda.

Juan Ignancio Ponelli yagize ati: “Ntabwo kuba zitarajya ku isoko ari indi mpamvu ahubwo twabanje kugira gahunda yo gukora izo guha Guverinoma. Niturangiza tuzakora izo gushyira ku isoko, kandi mu gihe cya vuba muri uyu mwaka tuzaba twazigejeje ku isoko.”

Abanyarwanda bakimara kumva ko mu Rwanda haje uruganda ruzajya rubagezaho mudasobwa zidaturutse mu mahanga, bagize amatsiko yo kumenya byinshi kuri zo, birimo kumenya ibiciro byazo ndetse n’ubushobozi bwazo.

Gusa ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko ibiciro by’izi mudasobwa n’ibindi bijyanye nazo bikiri ibanga, aho bavuga ko igihe kitaragera ngo babitangaze.

Yagize ati: "Ibiciro biracyari ibanga rya kampani ntabwo wapfa kubitangaza, gusa byinshi bijyanye n’izi mudasobwa tuzabitangaza zigeze ku isoko."

Uyu muyobozi kandi avuga ko uru ruganda rumaze guha guverinoma y’u Rwanda mudasobwa zisaga ibigumbi 8, ndetse bakaba biteguye no gutanga izindi.

Uretse mudasobwa, ubuyobozi bw’iyi Sosiyete buvuga ko bagiye gutangira gukora telefoni zigezweho izi bakunze kwita SMART Phones, ngo nazo mu minsi mike ziraba zageze ku isoko nyarwanda ndetse ngo abanyarwanda babashe kuzibona ku buryo bworoshye.

Izi mudasobwa zigiye gushyirwa ku isoko, zikorwa ku bufatanye bwa sosiyete ya Positivo yo mu gihugu cya Brazil ndetse na sosiyete ya BGH ikomoka mu gihugu cya Argentine, zose zikaba zimenyerewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Aya masosiyete yombi atumiza ibikoresho bitandukanye byagera mu Rwanda bigateranywa bikavamo mudasobwa .

Izi mudasobwa zakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu gace gaherereyemo inganda kazwi nka Kigali Special Economic zone, zakozwe ku kayabo ka Miliyari 4 z’amadorali y’abanyamerika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza