Kwamamaza

INGANDA

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’inganda ku isi asanga u Rwanda rubereye gushorwamo imari

Yanditswe

kuya

na

Gilbert Mahame
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’inganda ku isi  asanga u Rwanda rubereye gushorwamo imari

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gashyantare 2016, ubwo Li Yong ,Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami rishinze iterambere ry’inganda yakomezaga uruzinduko agirira mu Rwanda. Uyu muyobozi ubwo yasuraga agace gahereryemo inganda yavuze ko yasanze igihugu cy’u Rwanda gikomeje kugira iterambere rishimishije ndetse kikaba kinorohereza abanyenganda, bityo ngo ntawakwanga kuhashora imari ye.

Uyu muyobozi ubwo yari kumwe na Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Francois Kanumba, amutembereza mu gace k’inganda yagiye yitegereza bimwe mu bikorwa bya zimwe mu nganda zamaze kubakwa, avuga ko u Rwanda rumaze gutera imbere kandi ko runafite isuku .

Li Yong yavuze ko ashima kuba mu Rwanda hari ahantu hihariye ndetse hananogeye kuba inganda ndetse nta bucucike buhari. yakomeje avuga ko yishimiye kubona hari inganda zikora neza ko agiye gukora ubuvugizi ngo abashoramari bakomeze baze bushinga inganda mu Rwanda.

Yagize ati: “Birashimishije kuba hari aho abanyenganda bakorera hihariye. Ntawabura gushora imari mu Rwanda kuko hari amahoro ndetse n’abanyenganda bakaba boroherezwa gushora imari mu Rwanda. Tugiye gukangurira abashoramari bakomeze bashore imari yabo mu Rwanda.”


Li Yong asobanurirwa ibikorerwa mu ruganda rw’imyenda

Kuruhande rwa Misiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bo bavuga ko nubwo byari bigoye gutangira gahunda yo gushyira inganda mu gace kabigenewe, ngo intera bagezeho irashimishije, kandi biteguye no gukomeza gukora ibirenzeho mu rwego rwo kureshya abashoramari.Ariko Minisitiri Kanimba avuga ko hakiri imbogamizi zimwe na zimwe atashatse kuvuga ariko akizera ko igihe kizagera ibintu bigatungana.

Yagize ati: “Ubundi mbere hari ihitwa ngo hagenewe inganda ariko ntibyari bikwiye nyuma rero twaje guhitamo aha kandi turabona ari byiza cyane. Nubwo hari imbogamizi zimwe na zimwe twizeye ko zizageraho zikavaho.”

Mu rwego rwo korohereza abashoramari ndetse no kubungabunga ibidukikije leta yashyizeho agace kagenewe inganda mu mujyi wa Kigali, aka gace kakaba kagizwe na hegitari 380, bikaba biteganijwe ko kazaba karimo inganda nini ndetse n’iziciriritse, ibi bikaba bizafasha abanyarwanda kubona akazi ndetse no kwiteza imbere.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza