Kwamamaza

INKURU ZAMAMAZA

Ubu ushobora kugura Igazeti ya Leta ikanakugeraho byose mu buryo bukoroheye

Yanditswe

kuya

na

Editor
Ubu ushobora kugura Igazeti ya Leta ikanakugeraho byose mu buryo bukoroheye

Mu rwego rwo kunoza serivisi no kwihutisha ikoranabuhanga, Serivisi za Minisiitiri w’Intebe zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zabashyiriyeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kuza ku biro kuyifata ahubwo agahita ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze, ibi bikorwa binyuze ku rubuga rwitwa Irembo.

Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri banki bakabona kuza kuyifata kuri Primature ariko noneho umuntu azajya anyura ku rubuga: www.irembo.gov.rw yuzuze agaragaza igazeti ashaka, umubare wazo, aderesi ye, noneho yishyure akoresheje uburyo bwategenyijwe ubundi igazeti yasabye azajya ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze.

Igazeti ya Leta yatangiye gusohoka mu 1962 ni igitabo gisohokamo inyandiko zitandukanye zisohorwa na Guverinoma y’u Rwanda harimo amategeko, n’amateka atandukanye ndetse n’izindi nyandiko. Iki gitabo gisohoka buri munsi wa mbere w’icyumweru ndetse n’ikindi gihe bibaye ngombwa bitewe n’ubwihutirwe bw’ibigomba gusohokamo.

Igazeti ishobora kugurwa ari imwe imwe cyangwa hagakorwa ifatabuguzi ry’umwaka aho uwarikoze ahabwa umubare w’igazeti yasabye kujya ahabwa buri gihe uko isohotse.

Ibiciro by’igazeti

Kugira ngo igazeti igezwe ku muntu wayisabye mu mujyi wa Kigali bizajya bitwara amafaranga 500 yiyongera ku giciro cyayo gisanzwe ndetse na 700 ku bari hanze y’umujyi wa Kigali.

Ubusanzwe igazeti imwe itarengeje paji 150 igura amafaranga y’u Rwanda 2000 naho iri hagati ya paji 151 na 300 igurwa ibihumbi 3000 mu gihe iri hejuru ya paji 300 yo igura ibihumbi 6000.

Ibiciro byo guhabwa igazeti mu gihe cy’umwaka

-  Mu Rwanda ni 120,000 ku igazeti ahwanye n’ibihumbi 100 hiyongeraho ibihumbi makumyabiri yo kuyigeza kuri nyirayo binyuze mu I posita
-  Mu bihugu duhana umupaka ni ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000FRW) akaba ari ibihumbi ijana hakiyongeraho ibihumbi 50 byo kuyigushyikiriza binyuze mu I posita
-  Mu bindi bihugu bya Afurika ni ibihumbi 180,000 birimo 100 y’igazeti n’ibihumbi 80 byo kuyishyikiriza nyirayo binyuze mu iposita
-  Mu bihugu bw’uburayi igiciro cy’ifatabuguzi ni ibihumbi 200,000frw bingana n’ibihumbi 100 by’igazeti ndetse n’ibihumbi 100,000frw byo kuyigeza kuri nyirayo binyuze mu I posita
-  Muri Amerika na Aziya ni ibihumbi 230,000 frw birimo 100,000frw y’igazeti na 230,000frw yo kubikugezaho
-  Muri oseyanjiya ni ibihumbi 250,000frw birimo 100,000frw y’igazeti n’ibihumbi 150 byo kuyikugezaho.

Ni nde wemerewe kugura I Gazeti ya Leta

Buri muntu wese yemerewe kugura Igazeti ya Leta bitewe n’icyo ashaka gusomamo ariko cyane cyane ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo, imiryango itagengwa na Leta, ibigo byigisha cyangwa amashuri ndetse n’umuturage ku giti cye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza