Kwamamaza

IYOBOKAMANA

RURA yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Radio Ubuntu Butangaje

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
RURA yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Radio  Ubuntu Butangaje

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe icyemezo cyo guhagarika Amazing Grace Christian Radio mu gihe cy’iminsi 30 kubera ikiganiro cyanyuzeho kuwa 29 Mutarama 2018 cyasebyaga abagore ndetse n’andi madini.

Mu Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rihagarika ibikorwa byose by’iyi radio mu gihe cy’iminsi 30 kandi bakishyura miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda bitarenze iminsi 15.

Iyi Radio ihagaritswe nyuma y’ikiganiro cy’umuvugabutumwa cyanyuzeho kuwa 29 Mutarama 2018 cyibasira Kiliziya Gaturika ndetse n’umugore.

Nyuma y’uko ibi bibaye Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yahise isaba RURA ko yahagarika iyi radiyo mu gihe cy’amezi atatu.

Dore bimwe mubyo yavugiye muri icyo cyigisho cyatanzwe na Niyibikora kuwa 29 Mutarama 2018, “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana […] Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare. Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”

Ibi bikimara kuba Pro-Femmes Twese Hamwe yahise ifata umwanzuro wo kurega iyi Radio muri RMC kuko ibyari byavugiwe kuri iyi radio byateshaga agaciro umugore.

Umuyobozi w’iyi, Gregg Schoof, we yabwiye RMC ko akeneye igihe gihagije cyo gusobanukirwa neza ikiganiro cyanyuze kuri iyi radiyo ntikivugweho rumwe na benshi kuko ururimi byavuzwemo atarwumva ko bari kubimuhindurira mu cyongereza, bityo rero ko kuba yahita abyumva bitoroshye.

IBITEKEREZO

  • David Yanditse:

    Ariko mbere yo gufunga Radiyo na nickola bagombaga kubanza gukuraho bibiliya, kuko byose yabikuye muri bibiliya, None c niba bibiliya yemewe akaba yarayisomye, Radio na nickola barazira iki?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza