Kwamamaza

Imikino

Etincelles, Bizumuremyi na VJN, binjiye mu rugamba rwa Bizimana Djihad

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga G
Etincelles, Bizumuremyi na VJN, binjiye mu rugamba rwa Bizimana Djihad

Nyuma y’aho Bizimana Djihad yumvikaniye n’ikipe ya Beveren yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi, akayisinyira imyaka itatu ku mafaranga menshi (ibihumbi 189 by’ama Euro), amakipe n’amashuri yigisha umupira mu karere ka Rubavu ari kurwanira kugaragaza ko ariyo yamureze, kugira ngo abone ku mafaranga azagurwa.

Ikigo cya VJN (Vision Jeunesse Nouvelle) kiri mu karere ka Rubavu gisanzwe gifite n’ikipe mu kiciro cya kabiri n’abana bitoreza ku kibuga cya Nengo ( hafi ya Tam Tam ) cyavuganye n’ikipe ya APR FC kikimara kumenya iby’iyi nkuru yo kugurwa kwa Djihad.

Umwe mu bayobozi muri iki kigo (utashatse ko amazina ye atangazwa), yabwiye Makuruki.rw ko Bizimana Djihad yatangiriye umupira muri VJN, aza no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, kandi babifitiye ibyangombwa.

Uyu muyobozi muri VJN avuga ko yahamagaye Kalisa Adolphe "Camarade" (Umunyamabanga wa APR FC) amubwira ko Djihad Bizimana ari umwana birereye, Camarade akamusubiza ko babishyira mu nyandiko bakayiha APR FC bagaragaza n’ibyangombwa.

Ati" twari twavuganye na Camarade, aratubwira ngo twandike ibaruwa ibereka neza n’ibyangombwa bigaragaza neza ko aribyo, twabikoze twandikiye no kuri FERWAFA ibaruwa izabageraho ku cyumweru cyangwa kuri E - mail uyu munsi, , kandi Djihad yari iwacu muri Vision Jeunesse Nouvelle muri 2007, aza no guhamagarwa muri national y’abatarengeje 17, ni uko numvise ngo na Radjab yasinyishije ababyeyi be, sinzi igihe yahakiniye, niba ngo ari muri 2011, reka nzarebe".


Bizumurewmyi Radjab

Bizumuremyi Radjab yavuze ko Bizimana Djihad yakinnye iwe mu mwaka wa 2010 - 2011, afite n’ifishi (Fiche) ababyeyi be basinyeho, ariko yumvise Etincelles FC ishaka kwiyitirira ko Djihad ariho yavuye.

Ati"... yanyuze muri Centre yanjye,... 2010, 2011, kuko ariho nari mfite iriya centre Espoir de Rubavu, ubushize bari muri Etincelles insaba ko tubiganiraho, nta kindi gisubizo kuko uwo muntu waje kureba ibyangombwa bye, Ruremesha yambwiraga ko nta kibazo babiganiraho akamwereka n’ifishi y’iwacu, kuko hari ifishi nahise mbasukumira ya Djihad ubwe n’iwabo basinyeho icyo gihe, nibyo ntegereje kumva ibyacu sinzi uko biba bimeze rero ibyacu hari igihe biherera mu nguni ntumenye iyo bihereye, sinigeze mvugana na APR navuganye na Etincelles kuko nabonaga ariho bagiye kumusinyira igipapuro ngo niho yaturutse, mpita mbaza Gédéon (perezida wa Etincelles) mwereka ko inkomoko ye yavuye muri centre yanjye".

Bizimana Djihad yakoze igeragezwa araritsinda ashimwa n’ikipe ya Beveren bumvikana kuzayikinira imyaka itatu, igisigaye ni uko Beveren yumvikana n’ikipe yavuyemo ya APR FC, ariko n’amakipe yanyuzemo atarageza imyaka 20 y’amavuko abigiramo uruhare.

Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka mu karere ka Rubavu yagarutse mu Rwanda.
Makuruki.rw yifuje kumubaza kuri iki kibazo cy’amakipe ari kuvuga ko yamureze, ariko ntaraboneka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza