Kwamamaza

Imikino

FIFA yohereje Itsinda ryo kugenzura niba u Rwanda rwakwakira Igikombe cy’Isi cy’abaterengeje imyaka 17; bikazamenyekana muri Mata 2018

Yanditswe

kuya

FIFA yohereje Itsinda ryo kugenzura niba u Rwanda rwakwakira Igikombe cy’Isi cy’abaterengeje imyaka 17; bikazamenyekana muri Mata 2018

Perezida Kagame ubwo yakiraga Perezida wa FIFA Infatino muri Werurwe 2018

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) rigiye kohereza abagenzuzi baryo mu Rwanda kugira ngo bagenzure niba koko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira imikino y’igikombe cy’isi cy’ibihugu ku baterengeje imyaka 17.

Izo ntumwa za FIFA zifatanyije n’abakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse n’abakozi ba Minisiteri y’umuco na Siporo bazagenzura amasitade, ama-centres y’umupira w’amaguru, ibitaro n’amahoteri byo mu Mujyi wa Kigali, Huye, Muhanga, Musanze na Rubavu, byagaragarijwe FIFA ko byazifashishwa mu gihe u Rwanda rwaba rwemerewe kwakira iyo mikino y’igikombe cy’Isi ku batarengeje imyaka 17. Iryo genzura rikazakorwa hagati y’amatariki 21 na 24 Gashyantare 2017.

Iryo tsinda rya FIFA rizaba rigizwe n’abagabo babiri Oliver Vogt na Christian Schmölzer.Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent de Gaulle yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzahabwa amahirwe yo kwakira iki gikombe ashingiye ku busabe by’ibyo basabwaga na FIFA, kandi ko yizeye FIFA itazabirenza ingohe n’ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ibizava muri iri genzura iri tsinda rya FIFA rizabigeza ku nama ya FIFA igomba kbifataho umwanzuro bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, bityo igihugu kizahabwa amahirwe yo kwakira igikombe cy’Isi cy’abaterengeje imyaka 17, kikazamenyekana mu kwezi kwa Mata 2018 i Zurich mu Busuwisi.

U Rwanda rwasabye kuba rwakwakira iri rushanwa rikomee mu mwaka wa 2017, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda muri Werurwe 2017, Perezida wa FIFA Infatino yatangaje ko u Rwanda rushobora guhabwa aya mahirwe yo kwakira iri rushanwa mu gihe rwaba rubisabye. Ibi akaba yarabitangarije i Gabiro ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza