Kwamamaza

Imyidagaduro

Abadepite bavuye muri Canada baje gushyigikira umushinga wa Miss Mwiseneza Josiane

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Abadepite bavuye muri Canada baje gushyigikira umushinga wa Miss Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe na benshi mu Rwanda (Miss Popularity 2019) yahuye n’abadepite baturutse mu gihugu cya Canada kugira ngo bafatikanye mu mushinga uyu mukobwa afite.

Nk’uko abayobozi babiri bo muri Guverinoma ya Canada, Jean Claude Aimé Kumuyange na Eve Torres babitangarije Inyarwanda, ngo barifuza kuganira na Mwiseneza Josiane kugira ngo bamufashe gushyira mu bikorwa umushinga we wo kugabanya igwingira ry’abana.

Eve Torres yagize ati, "Ubwo numvaga inkuru ya Josiane byanteye imbaraga zo kumva nakorana nawe, ni amahirwe kuba twatangirana, tugafatanya uyu mushinga hamwe wo kugabanya igwingira ry’abana. Ndatekereza uyu ni umushinga mwiza ku Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange."

Umunyarwanda Jean Claude Aimé Kumuyange wazanye na Eve Torres ni umushakashatsi ndetse akaba n’impuguke mu bijyanye n’imibereho mu bukungu bigamije iterambere ry’urubyiruko n’imibereho y’abirabura muri CANADA yavuze ko nta byinshi batangaza kuko bagiye kubanza kugirana ibiganiro na Josiane.

Mwiseneza wari ufite ibyishimo, yavuze ko aza kugira ibyo atangaza nyuma yo kuganira n’aba bayobozi baturutse muri Canada baje gushyigikira umushinga we.

Nyuma yo kwitabira Miss Rwanda 2019 ntawumuha amahirwe ariko akaza gukundwa kubera umurava no kwigirira icyizere yagaragaje ubwo yavaga iwabo agakora ibirometero bisaga icumi n’amaguru aje kwiyamamaza muri aya marushanwa, akomeje kugira amahirwe.

Kuwa 206 Mutarama 2019, nibwo Mwiseneza Josiane yegukanye ikamba rya Miss Popularity 2019, nyuma yaho bamwe mu bafite ibyo bamwijeje bagiye babishyira mu ngiro nk’aho umunyamideli, Mimi Mirage wari waramwemereye imodoka yaje kumuha amafaranga (atazwi umubare) Josiane agomba kuguramo imodoka.

Si ibi gusa yemerewe kuko amakuru avuga ko umuyobozi wa Radio1 na TV1, KNC yatangaje ko yemereye akazi uyu mukobwa nubwo nawe atatangaje ubwoko bw’akazi amwemereye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza