Kwamamaza

Imyidagaduro

Ali Kiba yerekeje amaboko mu ishoramari yitezeho iterambere ryihuse

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Ali Kiba yerekeje amaboko mu ishoramari yitezeho iterambere ryihuse

Umuhanzi ukunzwe muri Africa ndetse no ku isi yose Ali Kiba yiteguye gushyira hanze bimwe mu bicuruzwa yitezeho gukuramo inyungu zihambaye zashobora kumuhindura umukire mu gihe kiri imbere.

Ibyo bikorwa harimo amapantaro, amadarubindi y’izuba, ikinyobwa cyongera imbaraga (Energy Drink), ndetse n’inkweto,byose bikajya biba bigaragaraho izina rye (Ali Kiba.)

Ali Kiba Nyuma yo gushyira hanze umushinga ukubiyemo ibi byose, aritegura no gushyiraho iduka aho abafana be bazajya babasha kubibona ku buryo buboroheye mu rwego rwo kugumya kumenyekanisha izina rye no kongera agafaranga kuri konti ze.

Aganira na Nairobinews ari nayo dukesha iyi nkuru, umuhanzi Ali Kiba yatangaje ko yishimira ko abafana be bakunze igicuruzwa yashyize hanze yise AK.

Yagize ati: ”nishimiye ukuntu abantu bakiriye AK, barayitabiriye kandi barayigura barayambara” yongeyeho kandi ko kuri ubu agiye gusohora n’ikinyobwa kizasohokera rimwe n’amapantaro, amadarubindi, ndetse n’inkweto

Uyu muhanzi w’imyaka isaga gato 30, akomoka mu gihugu cya Tanzaniya ubusanzwe amazina ye yose ni Ali Saleh Kiba. Yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka mwana, aje, rupela n’izindi nyinshi zitandukanye.

Kanda hano wumve indirimbo Aje ya Alikiba

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza