Kwamamaza

Imyidagaduro

Ange Kagame yanenze imitegurire n’imibarize mu irushanwa rya Miss Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Ange Kagame yanenze imitegurire n’imibarize mu irushanwa rya Miss Rwanda

Ingabire Ange Kagame yanenze bikomeye abategura irushanwa ry’umukobwa ugomba guhagararira igihugu nka Nyampinga ubereye u Rwanda ugasanga bamubaza ibibazo mu ndimi z’amahanga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yavuze ko bidakwiye ko umukobwa ahatirwa gusubiza ibibazo mu ndimi z’amahanga mu gihe ashoboye gusubiza neza ibibazo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ibi yabivugiye ko mu ijoro ryakeye ubwo bahitagamo ugomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya miss Rwanda yagombaga gusubiza ibibazo bibiri kimwe mu cyongereza ikindi mu Kinyarwanda, aho wasangaga bisa akanama nkemurampaka gusubiramo ikibazo inshuro irenze imwe kugira ngo umukobwa yumve ibyo bamubajije.

Ange yagize ati, “Umukobwa udategwa mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda nta gaciro ari guhabwa kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro 3 cyangwa 4, ntacyo bivuze rwose."

Akimara kuvuga ibi abatari bake bunze murye bagaragaza ko mu gihe irushanwa ari iry’abanyarwanda batakangombye kurusha abakobwa babasaba kuvuga mu ndimi z’amahanga ngo kuko ariho hava agasuzuguro.

Jean Ngendahimana yagize ati, “Mu Bushinwa ntabwo Minisitiri asabwa kumenya icyongereza kugira ngo ahabwe uwo mwanya,. Niyo mpamvu habaho abasemuzi. Aha niho muhera mwisuzuguza mu rwego mpuzamahang aho identity (indangagaciro) yacu tutihakana aho kuyiteza imbere. Ibi bintu bijye byitwa kwanga igihugu. Miss itorwa ni iy’abanyarwanda!"

Umunyamakuru Mazimpaka Jean Pierre yunze mu by’aba avuga ko bitari bikwiye ko umukobwa ategekwa kugira ururimi avugamo mu gihe azi neza ururimi gakondo.

Jean Pierre ati, “Reka nshime Imana ko Atari njye njyenyine ubona akarengane gakorerwa aba bakobwa nta mpamvu. Niba umukobwa ashobora kwisobanura neza mu rurimi gakondo (Ikinyarwanda), birahagije. Abasemuzi bazakora akazi kabo mu gihe bibaye ngombwa.”

Ibi bije byiyongera ku babona ko iri rushanwa ntacyo rimaze aho mu minsi ishize Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yari yagaragaje ko atishimiye na gato itorwa rya miss Rwanda kuko asanga ntacyo amarira igihugu.

Ingabire yagize ati, “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu.”

Miss Rwanda 2019 yavuzweho amagambo menshi kuva itangiye kugera igeze ku musozo, yasojwe kuri uyu wa gatandatu ikamba ryambitswe Nimwiza Meghan mu gihe Mwiseneza Josiane wakunzwe n’abantu benshi bakagaragaza ko ari we ukwiye ikamba bagendeye ku muhate yagaragaje yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe cyane (Miss Popurality)

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza