Kwamamaza

Imyidagaduro

Charly na Nina batangaje icyihishe inyuma yo kwirukana Muyoboke

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Charly na Nina batangaje icyihishe inyuma yo kwirukana Muyoboke

Charly na Nina nyuma yo gutangaza ko batandukanye na Alex Muyoboke wabafashaga mu bikorwa byabo bya Muzika, bari baririnze kugira icyo batangaza ku mpamvu zatumye batandukana n’uyu mugabo wabafashije kumenyekana, beruye bavuga ko nta kibazo cyabatandukanije ko ahubwo ari uko bashakaga gukura no gukora ku giti cyabo.

Kuwa 21 Gashyantare nibwo Charlotte Rulinda (Charly) na Fatuma Muhoza (Nina) batunguranye bashyira hanze ibaruwa igaragaza ko batandukanye n’uwakurikiranaga inyungu zabo mu muziki, Alex Muyoboke kubera impamvu zabo bwite.

Kuri uyu wa gatandatu nyuma y’igitaramo cya Davido babwiye Itangazamakuru ko gutandukana kwabo bitabatunguye ko ari ibintu batekerejeho neza, kuko bafite intego yo gukora bakagera kure bityo ko bakeneye gukora bonyine bikaba byabafasha gukura ku buryo bashobora no kugera ku rwego rwo gufasha abandi bahanzi.

Kuri ubu aba bakobwa bari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, kandi bakaba biteguye no gukomeza ibikorwa bya muzika batari kumwe na Alex Muyoboke bari bamaranye igihe kitari gito.

Alex Muyoboke yatandukanye n’aba bakobwa kuwa 21 Gashyantare bari bamaranye imyaka 5 bakorana aho yabafashije gukora indirimbo zakunzwe nka Indoro bafatanije na Big Fizzzo wo mu Burundi, Agatege, ….ndetse bakaba barabashije kuririmba mu birori bikomeye haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

JPEG - 40.8 kb
Charly na Nina basohoye ibaruwa igaragaza ko batandukanye na Alex Muyoboke
JPEG - 235.6 kb
Muyoboke yafashije Charly na Nina kwegukana ibihembo bitandukanye

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza