Ese uwagusaba kubyara umwana ukamutanga bakaguha Miliyoni 20 Frw wabyemera?

Kontaro (amasezerano y’akazi) ni filime, igaragaza inkuru y’umusore uba ari umukire cyane, ariko akaba adashaka kurongora ngo abane n’umugore. Ahubwo aba ashaka umukobwa yaha akazi ngo amutere inda, maze amuhe Miliyoni 20 Frw.

Abakobwa batari bake batinye gusinya iyi kontaro, ariko umukobwa Yvonne, kubera ibibazo by’ubuzima n’ubushomeri yemeye kuyisinya.

Iyi kontara aho ibera ikibazo, ni uko umukobwa ajya kwa muganga bagasanga atwite impanga.

Dan IRAGUHA washyize iyi filime mu kinyarwanda, avuga ko yashatse kugaragaraza isomo ririmo, n’uburyo umuntu yakwitwara ahuye n’ibibazo nk’ibyo.

Ati: “Ni kenshi usanga biba ngombwa ko umuntu afata umwanzuro ukomeyekandi uremereye, kugira ngo ukemure ibibazo bikuzengurutse. "

Nk’impamvu umukobwa Yvonne we yemeye gusinya iyi kontaro, n’uko n’ubundi aba yarabuze akazi, n’aho ajya kugasaba, bakamwaka ruswa ishingiye ku gitsina, kandi aba afite barumuna be agomba kwishyurira amashuri, no kuvuza murumuna we uba urwaye kanseri”

Iraguha asobanura ko iyi filime ivuga ubuzima n’ibibazo biriho mu Rwanda, kureba iyi filime contract, byafasha umuntu kumenya uko yabyitwaramo ahuye n’iki kibazo.

Iyi filime iri mu rurimi rw’ikinyarwanda (dubbed) irajya ku isoko kuri uyu wa mbere tariki ya 23/3/2015. Izaba igura 1000 frw, ikazajya iboneka mu gikari cyo muri Fantastic, aho bita kwa Mapendo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo