Kwamamaza

Imyidagaduro

Miss Mutesi Jolly ntiyiyumvisha uko Ange Kagame yanenze ikoreshwa ry’indimi z’amahanga muri Miss Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Miss Mutesi Jolly ntiyiyumvisha uko Ange Kagame yanenze ikoreshwa ry’indimi z’amahanga muri Miss Rwanda

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ni rimwe mu marushanwa yavuzweho byinshi mbere yo gutangaza ko ryegukanwe na Nimwiza Meghan utarahabwaga amahirwe na benshi.

Ubwo kuwa mu ijoro ryo kuwa 26 Mutarama 2019 amatsiko yari yose ku banyanyarwanda bategereje kumenya umukobwa uhiga abandi mu Rwanda, humvikanye gutegwa kwa bamwe mu bakobwa bahatwaga ibibazo n’akana nkemurampaka.

Nyuma yo kubabaza mu cyongereza bamwe bakananirwa ku buryo bugaragara harimo n’abasubirishijemo ikibazo inshuro zirenga 3, abantu batandukanye barimo n’umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda banenze imikoreshereze y’indimi z’amahanga muri iri rushanwa kuko ari iry’abanyarwanda.

Ange Kagame yari yagize ati, “Umukobwa udategwa mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda nta gaciro ari guhabwa kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro 3 cyangwa 4, ntacyo bivuze rwose."

Mu kiganiro Miss Mutesi Jolly wari uri no mu kanama nkemurampaka yagiranye na KT, yavuze ko umukobwa adatorwa kkubera ururimi kandi ko buri rushanwa rigira amabwiriza yaryo ku buryo ujya kuryibabira aba ayazi.

Miss Jolly ati”Ese ubundi ni nde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera ko azi icyongereza gusa, icya mbere umukobwa ntabwo atorwa kubera ko azi icyongereza, icya kabiri buri rushanwa rigira amabwiriza mbere yo kuryinjiramo. Ese kuki ubundi ujya gukora ikizami cy’akazi uzakorera abanyarwanda, uzakorera mu Rwanda, bagashyiraho amabwiriza ko uba uzi byibuza ururimi rumwe rw’amahanga? Ni amabwiriza si uko baba basuzuguye abanyarwanda si uko baba bashaka gutesha ururimi agaciro, ndatekereza ko ikinyarwanda ari cyiza ariko nkeka ko bidahagije.”

Si Ange Kagame wagarutse ku itegurwa ry’iri rushanwa kuko hari n’abayobozi batumva akamaro karyo nk’aho kuwa 23 Mutarama 2019, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée abinyujije ku rukuta rwe yagaragaje ko atishimiye na gato itorwa rya miss Rwanda kuko asanga ntacyo amarira igihugu.

Yari yyagize yagize ati, “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu.”

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza