Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yagobotse abarwaye ishaja mu maso

1

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yagize uruhare mu kuvurwa kw’abantu 40 bo mu karere ka Rubavu bari barazengerejwe n’uburwayi bw’ishaza ryo mu mboni z’amaso, igikorwa kizarangira havuwe abantu 200.

Iradukunda Elsa ni Miss Rwanda 2017 hashize igihe kitari kirekire atorewe kuba nyampinga w’u Rwanda.

Nkuko bigenda ku bakobwa bose baba bari mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda bahiga imihigo y’ibyo bazakorera abanyarwanda umunsi batowe ari nako byagenze kuri uyu Iradukunda Elsa watorewe kuba miss Rwanda.

Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017, uyu mwari yifatanyije n’abaganga binzobere mu kuvura amaso arimo urushaza. mu karere ka Rubavu.

Ibi bibaye nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko 53% y’abarwaye indwara z’amaso mu Rwanda bashobora kuvurwa bagakira, ni na yo mpamvu Iradukunda Elsa yatangije igikorwa cyo kuvura abanyarwanda bafite ubwo burwayi bw’urushaza ku ikubitiro hakaba havuwe 40

Dr Major Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi, avuga ko ubusanzwe ibi bitaro byigeze kugira umuganga wavuraga indwara y’ishaza nyuma aza kujyanwa ku ibitaro bya Kibuye byagizwe ibyo ku rwego rw’Intara.

Ibi bikaba byaratumye mu kwezi ibi ibitaro bya Gisenyi byohereza nibura abarwayi b’amaso basaga 100 kujya kwivuza mu bitaro bya Kabgayi.

Dr Major Kanyankore avuga ko kuba nyampinga yahisemo kuza kuvuza abazaga ku bitaro bya Gisenyi aruhuye benshi boherejwe ku bitaro byisumbuye bagiye babura ubushobozi bwo kujya i Kabgayi.

Iradukunda Elsa agiye kumara igihe kingana n’iminsi 5 afatanya n’abaganga b’inzobere mu kuvura amaso afite urushaza aho abarwayi 200 bitezweho kuvurwa ndetse bagakira.


Abarwayi bategereje kubagwa amaso


Miss yitegereza uko igikorwa cyo kuvura kiri kugenda

Abamaze kuvurwa bahabwa aho baruhukira ku ruhande


Miss Iradukunda yishimira igikorwa cyakorwaga asuhuza abarwayi


Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Dr Major Kanyankore

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo