Kwamamaza

Imyidagaduro

Amashusho y’indirimbo Binkolera Sheebah yakoranye na The Ben yashyizwe ahagaragara

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
Amashusho y’indirimbo Binkolera Sheebah yakoranye na The Ben yashyizwe ahagaragara

Sheebah Karungi, Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Binkolera yakoranye na The Ben.

Amashusho y’iyi ndirimbo aje asa n’aho atunguranye nyuma y’igihe ategererezanyijwe amatsiko na benshi bitewe n’ibyagiye bitangazwa ku ikorwa ry’amashusho yayo mu minsi yashize.

Kuri iki cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017, nibwo amashusho yayo yashyizwe ahagaragara, ndetse binagaragara ko yishimiwe mu buryo budasanzwe binyuze mu bitekerezo bitandukanye byagiye bitangwa n’abamaze kuyareba.

Nkuko bigaragara muri iyi ndirimbo, Amashusho yayo yafashwe anatunganywa na ,Producer Justin Campos, umusore wo muri Afurika y’Epfo usanzwe azwiho ubuhanga mu gutunganya amashusho.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’izindi The Ben yakoze zisanzwe zikunzwe muri iyi minsi nka Habibi, Kami yafatanyije na Kid Gaju, Ntacyadutanya ahuriyemo na Priscillah, Roho Yanjye n’izindi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza